Ibi yabitangaje ubwo yashyiraga hanze imyambaro mishya, abajijwe icyamamare yakifuza gukorana na cyo mu kumurika izayikurikira, avuga ko Beyoncé afite imiterere myiza yatuma ibintu biba byiza kurushaho.
Aba bagore bombi bamamaye mu muziki ku Isi hose gusa muri iyi myaka bameze nk’abawushyize ku ruhande, biyegurira imideli.
Rihanna afite Savage x Fenty mu gihe Beyoncé afite inzu y’imideli ya Ivy Park.
Imyambaro mishya ya Rihanna yamuritswe n’ibyamamare bitandukanye nka Taraji P. Henson, Cara Delevingne, Bella Poarch, Sheryl Lee Ralph, Simu Liu, Irina Shayk, Joan Smalls, Marsai Martin, Kornbread, Rickey Thompson, Precious Lee n’abandi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!