‘Abryanz style and Fashion Awards (ASFAs)’ ni ibihembo bihabwa abantu bari mu ngeri zitandukanye mu bijyanye n’imideli bitwaye neza kurusha abandi muri Afurika.
Ibi bihembo bitangirwa muri Uganda byatangijwe na Brian Ahumuza (Abryanz) ufite inzu y’imideli izwi nka ‘Abryanz Collection’ ikorera i Kampala.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo ku wabaye kuri uyu Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022.
Ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye bivuye hirya no hino muri Afurika birimo Zari Hassan, umunyamideli Judith Heard akaba na ‘Miss Environment International Africa 2022’, Jacinta Makwabe ukomoka muri Tanzania n’abandi.
Abarushanwa bari mu byiciro bitandukanye.
Turahirwa Moses ukomoka mu Rwanda byaje kurangira ari we wegukanye igihembo cy’uhanga imideli wahize abandi ku Mugabane wa Afurika. Iki gihembo yashyikirijwe na Zari Hassan.
Turahirwa yegukanye iki gihembo atsinze Larry Jay, Thebe Magugu, Rich Mnisi, Kenneth Ize na Taibo Bacar.
Turahirwa Moses kandi yari ahatanye mu kindi cyiciro cy’inzu y’imideli yahize izindi muri Afurika, gusa iki gihembo ‘Moshions’ ntiyabashije kucyegukana kuko cyahawe African Boy yo muri Tanzania.
Nyuma yo kwegukana iki gihembo, Turahirwa yavuze ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu by’abavandimwe kandi ko birushijeho gukorera hamwe byagera kuri byinshi.
Ati “Nejejwe no kuba nabaye uhanga imideli wahize abandi ku mugabane. Ibi bifite byinshi bivuze kuri njye kandi ni ikimenyetso cy’ubushobozi ibyo njye na bagenzi banjye dukora bifite mu karere no muri Afurika. U Rwanda na Uganda bifite byinshi bihuriyeho kandi dufite byinshi twageraho turamutse dukomeje gukorera hamwe.”
Yakomeje avuga ko iki gihembo u Rwanda rwegukanye ari intangiriro y’ibindi byinshi.
Ati “Ibi ni intangiriro y’ibindi byinshi bizagerwaho mu bijyanye n’imideli mu Rwanda.”
Imyambaro ya Moshions ni imwe mu isigaye ikunzwe hirya no hino ndetse abantu bakomeye mu ngeri zitandukanye basigaye bakunda kugaragara bayambaye.
Iyi nzu y’imideli yavutse mu 2015, nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yari yashyizeho gahunda yo kwimakaza ibikorerwa imbere mu gihugu izwi nka Made in Rwanda.
Moshions imaze gushyira ku isoko ubwoko [collection] burindwi bw’imyambaro. Harimo iyitwa Ishuri, Inkingi, Rafiki, Intsinzi, Ingabo, Imandwa na Imandwa Zose.
Mu ntangiriro za 2021, Turahirwa yagiye mu Butaliyani kwihugura mu ishuri ryigisha iby’imideli rya Polimoda mu Mujyi wa Florence. Ubu afite ’masters’ mu bijyanye no guhanga imideli.
Mu mpera z’uwo mwaka, yahise ashyira ku isoko imyenda yise "Imandwa".
Ni imyambaro ifite umwihariko wo kurengera ibidukikije, kuko buri gitambaro n’igikoresho cyayigiyeho gikozwe mu bikomoka ku bimera ku buryo utakwangiza ibidukikije.
Muri uyu mwaka, yamuritse indi myambaro ayita "Imandwa Zose", iza idatandukanye cyane n’iya mbere gusa ifite igisobanuro cyihariye.
Yaba Imandwa n’Imandwa Zose, ni imyambaro ifite umwihariko utabona ku yindi ikorwa n’Abanyamideli b’i Burayi cyangwa se muri Amerika.
Imandwa yasohotse iri mu bwoko butandatu, ariko Imandwa Zose iza ari gaheza, iri mu bwoko 35.
Haba Imandwa n’Imandwa zose bikoze mu buryo hariho ibishushanyo by’abantu n’imico yo mu Rwanda rwo hambere.





Uko byari byifashe kuri red carpet





























Ibirori byitabiriwe n’ibyamamare birimo n’ibyo mu Rwanda






































Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!