Ni amashusho yafashwe ubwo uyu muhanzi yataramiraga abitabiriye ibirori by’imideli bya Milan Fashion Week, byagaragarijwemo imyambaro itandukanye ariko ya kigabo.
Moshions imaze kugaragaza ubudasa mu mideli ku ruhando mpuzamahanga nayo yatumiwe muri Milan Fashion Week ndetse hanerekaniwemo amashusho y’imbanziriza mushinga wa Kwanda Season1, iyi nzu y’imideli iri gukoraho.
Ubwo Jason Derulo yari ari ku rubyiniro yahawe ikote ryakozwe na Moshions ryiswe ‘Maye Bomber Jacket’, ryasohotse kuri Imandwa Collection, rifite agaciro k’ibihumbi 565Frw. Iri kote ntirirashyirwa ku isoko uyu muhanzi niwe wa mbere urihawe.
Ushobora kwibaza uburyo iri kote ryakorewe mu Rwanda, ryageze kuri uyu muhanzi w’ikirangirire ku Isi yose. Ubusanzwe Moshions ikorana n’ikigo cy’Abataliyani gikurikirana itumanaho n’inozabubanyi.
Ubuyobozi bwa Moshions bwabwiye IGIHE ko iki kigo basanzwe bakorana aricyo cyabafashije kugera muri Milan Fashion Week no kuri uyu muhanzi kandi ko kuri iki Cyumweru itsinda riri gukora kuri Kwanda riyobowe na Moses Turahirwa riri buhure na Jason n’ibindi byamamare byitabiriye ibi birori, bisobanurirwe neza uyu mushinga.
Ku wa 3 Ukuboza nibwo Moses Turahirwa yamuritse umushinga mushya wa Moshions wiswe ‘Kwanda Season1’ uri gukorwaho n’abahanzi 12 batandukanye uzashyira hanze imyambaro y’icyitegererezo muri Gicurusi 2023. Ibi byose biri gukorwa mu kuwumenyekanisha.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!