Irene Uwoya wamenyekanye nka Oprah, umubyeyi wa Ndikumana Krish yasangije abamukurikira amafoto y’umuhungu we yabyaranye na Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti,yambaye umukenyero umwe mu myambaro iranga umuco Nyarwanda.
Oprah yanditse amagambo ashimira ndetse anaragiza Imana umwana we, nubwo atagaragaje uko byari byagenze ngo Krish yambare umukenyero.
Yagize ati “Nshima Imana buri munsi kubw’iyi mpano, Imana izakurinde ikibi cyose Krish wanjye.”
Oprah yashakanye na Katauti tariki 11 Nyakanga 2009. Katauti yitabye Imana mu 2017 atoza Rayon Sports.
Katauti yakiniye amakipe menshi atandukanye arimo Rayon Sports yo mu Rwanda, Anderlecht na Ghent zo mu Bubiligi na Omonia Nicosia yo mu Bugereki.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!