Kuba uyu munyemari yashyize umukobwa we w’imfura kuri uwo mwanya muri iyi kompanyi ifatwa nk’izikomeye Isi ifite mu gukora imyambaro, inkweto n’ibindi bijyanye n’imideli, byafashwe nk’ibigiye gukurura intambara hagati y’uyu mugore na musaza we Antoine Arnault, wazamuwe mu ntera mu kwezi gushize, ibyari byitezwe ko ari we ushobora kuyobora iyo kompanyi.
Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko iyi ntambara itaragarukira kuri aba bana babiri uyu muherwe yabyaranye n’umugore we wa mbere, ahubwo bavuga ko iragera mu bana be bose uko ari batanu, harimo na batatu afitanye n’umugore we wa kabiri.
Delphine Arnault na Antoine Arnault, nibo bana babiri b’uyu muherwe bafite imyanya ikomeye mu bigo bya se birimo McCartney, TAG Heuer, Bulgari naTiffany.
Delphine Arnault wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije muri kompanyi ya Louis Vuitton, azatangira kuyobora Dior mu kwezi kwa Kabiri muri uyu mwaka wa 2023.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!