Aba banyarwandakazi bamaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga mu kumurika imideli, bagaragaye bamurika imyambaro mishya y’inzu z’imideli mpuzamahanga basanzwe bakorana.
Munezero Christine hamwe na Umutoni Ornella berekanye imyambaro ya Officine Générale inzu y’imideli y’Abafaransa. Umutoni kandi yongeye kugaragara mu myambaro y’inzu y’imideli ya Namacheko yo muri Suède.
Aba bakobwa bombi bari mu bakomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga mu ruganda rw’imideli.
Munezero akorana na sosiyete zikomeye nka Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali n’izindi.
Umutoni we akorana na Prada, Elie Saab, Erdem, The Row, Officine Générale, Namacheko n’izindi sosiyete zitandukanye.
Aba bakobwa bombi babarizwa muri WeBest Model Management yatangijwe na Franco Kabano na Sarah Nynthia, ifasha abamurika imideli bo mu Rwanda kugera ku ruhando mpuzamahanga.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!