00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite imodoka zihumanya ikirere cy’u Burayi bagiye kujya basoreshwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Ukuboza 2022 saa 11:35
Yasuwe :

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wafashe umwanzuro wo gushyiraho uburyo bwo guca imisoro abohereza mu kirere imyuka myinshi ihumanya, harimo n’abafite imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Uruganda rukora imodoka zikoresha lisansi, ruzajya rucibwa umusoro uhanitse mu gihe hakiri kwigwa uko izo modoka zacibwa burundu i Burayi, ari nako bizagendekera umuturage cyangwa ikigo gifite imodoka zisohora imyuka ihumanya ikirere.

Kuri iki Cyumweru nibwo hashyizwe umukono ku masezerano yemera itangizwa ry’iyo gahunda yo kugabanya umwuka uhumanya ikirere, hirindwa ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Muri aya masezerano mashya bivugwa ko uko imodoka cyangwa uruganda rwohereza imyuka myinshi ihumanya ikirere, ariko umusoro uzajya uba mwinshi.

Hashyizweho ibigega bitandukanye bizafasha gutanga inguzanyo ku bashaka gukora imodoka cyangwa kugura izikoresha amashanyarazi, ku buryo bizagera mu 2034 nta modoka isohora umwuka uhumanya ikirere ikiri i Burayi.

Guhera mu 2026 hazashyirwaho ikigega cy’ingoboka kizajya gifasha kwishyurira imisoro abazajya baremererwa no kwishyura, bigendanye n’uko imodoka zabo zihumanya ikirere.

Ni mu gihe 2027 aribwo hazatangira gusoreshwa abafite ibyuma bishyushya cyangwa bikonjesha mu nzu na sitasiyo za lisansi, cyangwa abaturage bafite imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Ikigega cy’ingoboka kizashyirwaho mu 2026 kizashyirwamo miliyari 87.7 z’amayero.

EU ifite intego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 55% bitarenze 2030.

Biteganyijwe ko aya masezerano kugira ngo ashyirwe mu bikorwa, abanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya EU n’Inteko z’ibihugu binyamuryango, icyakora 7Sur7 yatangaje ko kuva bamaze kubyemeranyaho, bitazatinda kwemezwa.

Gutunga imodoka zikoreshwa ibikomoka kuri peteroli i Burayi biri kugenda bicibwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .