00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Croix Rouge Rwanda igiye gutera ibiti 1 000 000 mu kurwanya ibiza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 30 Ugushyingo 2022 saa 08:38
Yasuwe :

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix Rouge, ishami ry’u Rwanda watangaje ko ugiye gutera ibiti 1 000 000 mu rwego rwo kugabanya ibiza bihitana ubuzima bw’abaturage.

Byatangajwe ku wa 29 Ugushyingo 2022 mu nama ngarukamwa ihuza Croix Rouge n’abafatanyabikorwa bayo.

Uyu muryango umenyerewe mu bikorwa by’ubutabazi bwihuse watangaje ko wihaye iyi ntego mu rwego rwo gushyira imbaraga mu gukumira ko ikintu cyose cyashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Mu bikorwa uyu muryango wakoze muri uyu mwaka harimo kwegereza amazi meza abaturage no kubakira abatishoboye badafite aho baba n’abaga mu nzu zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda, Françoise Mukandekezi yavuze ko bikorwa uyu muryango ugiye kwibandaho mu minsi iri imbere bijyanye no kurwanya Ibiza.

Ati "Dufite gahunda yo gutera ibiti bigera kuri miliyoni mu gihugu hose, tugashyiraho n’ingamba zo kubirinda kugira ngo bikure noneho bigere kuri wa musaruro tuba twifuza. Hari igihe abantu batera ibiti ntibashyireho imbaraga zo kubirinda, noneho byaba byapfuye ntibisimbuzwe tugiye gushyira imbaraga mu gukurikirana ibyo dukora dufatanyije n’inzego z’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa".

Ibyo biti bizaba ari ibyo mu bwoko bw’ ibivangwa n’imyaka n’ibiti by’imbuto ziribwa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Ibi biti bizaterwa mu gihugu hose ariko cyane cyane hibanzwe mu Ntara y’Iburengerazuba kuko ikunze kwibasirwa n’ibiza ndetse hakaba hanagaragara imibare iri hejuru y’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Intara y’Iburengerazuba ifite igice kinini cyane cy’imisozi miremire by’umwihariko izwi nk’isunzu rya Congo Nil, iyi misozi iyo ihuriranye no kuba ubwinshi mu butaka bw’iyi ntara butenguka byoroshye bituma iyi Ntara yibasirwa cyane n’ikibazo cy’ingangu n’isuri.

Uwambajemariya yavuze ko ibiti bizafasha iyi ntara kurwanya isuri, imirire mibi, ndetse binafashe abaturage kubona amafaranga binyuze mu kugurisha imbaho igihe bizaba byakuze.

Ati "Ni gahunda nziza, yiyongera kuri gahunda dufite yo gutera ibiti, mu rwego rwo gukomeza guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, no kurwanya ibiza. Twatangiye ubukangurambaga bwimbitse bwo kurwanya isuri, harimo gutera ibitim gukora amaterasi yikora n’amatarasi y’indinganire. Umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza, turabizeza ko turafatanya n’abaturage bacu gufata neza ibi biti Croix Rouge igiye gutera, kandi tukazanatera ibindi aho bitaragera".

Croix Rouge ikorera mu gihugu hose ndetse buri murenge ufite ikipe ifasha mu gukumira Ibiza no gutanga ubutabazi bwise igihe habaye Ibiza. Mu gukumira Ibiza iyi kipe ifasha abaturage kuzirika ibisenge, guca imiyoboro y’amazi. Aho Ibiza bibaye uyu muryango utanga mu buryo bwihuse amafaranga yo gufasha abaturage kubona ibikoresho by’ibanze.

Mu bindi bikorwa uyu muryango wibandaho harimo guha abaturage amatungo magufi, no kubafasha gukora uturima tw’igikoni kugira ngo babashe kubona indyo yuzuye, ikindi ni ukubaha amazi kugira ngo birinde indwara ziterwa n’umwanda.

Perezida wa Croix Rouge y'u Rwanda Mukandekezi yatangije igikorwa cyo gutera ibiti
Croix Rouge yiyemeje kuzabungabunga ibi biti kugira ngo bitangirika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .