Mbere y’umwaka wa 2019, uyu mugezi waruzuraga ugasenya inzu, ukica abantu, ugatwara ubutaka bw’abaturage, ugasenya ibikorwaremezo n’ibindi.
Ibyo byaterwaga n’isuri n’imyuzure yaturukaga mu misozi yo mu turere twa Nyabihu, Ngororero, Rutsiro na Rubavu, yakwisuka mu mugezi wa Sebeya ukangiza byinshi.
Mu mwaka wa 2019 ni bwo hatangijwe umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya, aho kurebera ikibazo kuri Sebeya yonyine, ahubwo harwanywa isuri ahaturuka amazi yiroha muri Sebeya hose.
Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga Ibidukikije (IUCN), Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe Iterambere (SNV) n’Umuryango Nyarwanda Uharanira Iterambere ry’Icyaro (RWARRI) ku nkunga ya Ambasade y’Abaholandi mu Rwanda.
Mu misozi yamenaga amazi muri Sebeya hagiye hakorwa amaterasi, haterwa ibiti bivangwa n’imyaka, hatangwa ibigega bifata amazi ndetse ku nkengera za Sebeya hakorwa inkuta z’amabuye.
Ibi ngo byaje kugabanya umuvuduko w’amazi ya Sebeya ku buryo bugaragara ndetse ayo materasi afata ubutaka kandi yongera umusaruro.
Hatangimana Frederick wo mu Murenge wa Nyundo yemeza ko kuba imvura isigaye igwa bakaguma mu nzu ari nk’igitangaza kuko mbere iyo babonaga imvura iguye bahungiraga ku baturanyi.
Yagize ati" Ubundi mu bihe by’imvura nko muri Mata, umubyeyi yajyaga ku kazi yaba afite abana bato akabasigira umuturanyi cyangwa uwo kubacunga kuko wabaga wabasiga mu nzu bonyine Sebeya yakuzura, ikabasanga mu nzu ikaba yabica, byagiye biba ku bantu benshi harimo na mukuru wanjye wabuze umwana muri ubwo buryo."
Akomeza avuga ko ubu iyo imvura iguye Sebeya yuzura gake bitandukanye na mbere umushinga wo kubungabunga icyogogo cyayo utaraza.
Ati" Ndashima cyane ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwatekereje kuri ubu buryo bwo kwita kuri uyu mugezi, yego n’ubu Sebeya iruzura iyo imvura iguye ariko ikaguma mu mwanya wayo ntisandare ngo isenyere buri umwe uyituriye."
Mukamana Daphrose wigeze gusenyerwa na Sebeya mu mwaka wa 2016 yagize ati" Twe batubwira ko bagiye kudukiza Sebeya twaranabasekaga cyane kuko nka njye wavukiye ahangaha nzi ibyago uyu mugezi wagiye udutera mu myaka itandukanye, gusa biratangaje kuba ukwezi kwa kane kwagera ugasanga abaturiye uyu mugezi baracyari mu nzu zabo."
Akomeza agira ati" Mbere si ko byahoze kuko mu bihe by’imvura twarimukaga tukajya gucumbika mu baturanyi, wagira amahirwe inzu yawe ntisenywe n’amazi ukazagaruka ariko abenshi twarimutse burundu, uyu mushinga wakoze ibitangaza."
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yemeza ko gukora amaterasi mu misozi icuramiye umugezi wa Sebeya bitarinze ibiza gusa, ahubwo ngo byongereye n’umusaruro w’ibihingwa, by’umwihariko ibirayi bisanzwe byera muri aka karere.
Ati"Umuhanda Musanze-Rubavu wari hafi guhura n’ibiza bya Sebeya, ibigo by’amashuri bikikije Sebeya byahawe ibigega bisaga 167, abaturage benshi babonye imirimo muri uyu mushinga ndetse n’umusaruro wariyongereye ku buryo wikubye hafi gatatu kubera amaterasi y’indinganire yakozwe mu Mirenge ikikije Sebeya."
Kuva muri 2019, hakozwe amaterasi y’indinganire n’ayikora kuri hegitari zisaga 2000 hacibwa imiringoti kuri Hegitari 2800 ndetse haterwa ibiti kuri hegitari 2700 mu karere ka Rubavu gusa.
Muri aka karere hanatanzwe inka 860 mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibigega bifata amazi ku nzu 620.
Abaturiye Sebeya bemeza ko yabatwariraga ubutaka, imbuto n’ifumbire bigatera amasambu yabo kurumba, gusa ibi bibazo byarakemutse kuko umusaruro bahinga batarabona amaterasi wikubye hagati y’inshuro ebyiri n’eshatu nyuma yo gukorerwa amaterasi y’indinganire, bakanifashisha ifumbire itangwa n’inka n’andi matungo magufi bahawe.
Umuyobozi n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) Dr Rukundo Emmanuel yemeza ko icyo umushinga wari ugamije cyagezweho kuko nk’ishuri rya Ecole d’Arts Nyundo, Petit Séminaire Nyundo n’ikigo nderabuzima cya Nyundo byakunze kwibasirwa na Sebeya, kuva uyu mushinga watangira bitarongera.
Yagize ati"Ishuri rya Nyundo riheruka kwibasirwa mu mwaka wa 2020 ariko nyuma yaho nta kindi kibazo bagize. Intego nyinshi z’uyu mushinga zagezweho ku kigero cyo hejuru."
Uyu mushinga watangijwe muri 2019 ugamije kurwanya isuri n’imyuzure, guteza imbere imibereho myiza y’abaturiye icyogogo cya Sebeya no kubungabunga ibidukikije muri rusange.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!