Ni inama u Rwanda rwitabiriye rwitwaje ingingo zirimo gukurikirana uburyo ibihugu bikize bigomba kugaragaza uko bigira uruhare mu kongera amafaranga yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imihindagurikire y’Ibihe n’amasezerano mpuzamahanga mu Kigo cy’igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA), Hakuzimana Herman, yatangaje ko u Rwanda rwishimira ko mu myanzuro y’iyi COP27 harimo uburyo bugomba gushyirwaho ibihugu bikize bikagaragaza uko bigenda bitanga amafaranga kugira ngo ibihugu bikennye bibashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Icyo ni ikintu cyiza cyane kijyanye n’ibyo twifuzaga”.
Inama ya COP26 yari yemeje ko amafaranga ashyirwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe agomba gukubwa kabiri nibura akagera kuri miliyari 40 z’amadolari mu 2025.
Ibi bikaba bizaziba icyuho cyakundaga kugaragara ku mafaranga ashyirwa mu gukumira n’ashyirwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Muri COP27 u Rwanda rwatangije ku mugaragaro Ireme Invest, ikigega cyatangiranye miliyoni $104 - ni ukuvuga asaga miliyari 109 Frw - kizatera inkunga imishinga y’abikorera igamije gufasha u Rwanda kubaka ubukungu burengera ibidukikije.
Iki kigega Ireme Invest kiri mu bice bibiri, igice kimwe kikazakoreshwa binyuze mu kigega gitera inkunga imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, FONERWA.
Icyo gice kizajya gitanga inkunga mu iyigwa ry’imishinga n’itegurwa ryayo kuva mu ntangiriro kugeza aho ishobora kwemerwa na banki.
Naho icyiciro cya kabiri, kizaba gikorwa na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), kikazita ku gutanga inguzanyo kuri ya mishinga no kuyishingira mu bigo by’imari.
Hakuzimana yavuze kandi ko habayeho gutangiza ikigega muri FONERWA cyo gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe igeza mu 2030, ikubiyemo ingamba zo guhangana n’imyuka ihumanya ikirere n’izo guhangana n’ingaruka. Ku ikubitiro, abaterankunga batanzemo miliyoni 46 z’amayero.
Kuri iyi ngingo, u Rwanda rukeneye ingengo y’imari ingana na miliyari 11 z’amadolari kugira ngo izi ngamba zo guhashya imihindagurikire y’ibihe zishyirwe mu bikorwa.
Ibikorwa bijyanye no guhashya imihindagurkire y’ibihe bizatwara miliyari 5,7, mu gihe ibijyanye no guhangana n’ingaruka bizatwara miliyali 5.3 z’amadolari.
Ikindi cyavuze muri COP27 ni ibijyanye no gushyiraho ikigega gifasha guhangana n’ibyangiritse kubera imihindagurikire y’ibihe. Hari umwanzuro uvuga ko ikigega kigomba kujyaho ubwo igisigaye ni ukureba ngo kizakora gute, hakajyaho uburyo bufatika bugaragaza uburyo iki kigega kizafasha.
Hakuzimana ati “Ibihugu byinshi bya Afurika biri mu bizahazwa n’imihindagurikire y’ibihe, gushyiraho kiriya kigega kizajya kireba ibyangijwe n’imihindagurikire y’ibihe, bizagirira umumaro ibihugu bya Afurika byinshi kuko mubona ingaruka tugira n’ibihombo bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe, burya ni byinshi”.
Ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zirimo abantu bapfa, imyaka bahinze igatwarwa, imisozi ikamanuka, ibikorwaremezo byari bihari bikagenda n’ibindi. Ibi byose bizajya byishyurwa n’iki kigega.
Muri iyi nama kandi ibihugu bitandukanye byatanze amasezerano ya miliyoni 270 z’amadolari yo kujya mu kigega cyo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ni ibintu byiza kuri Afurika kuko ibihugu byayo byinshi bizagira inyungu zo kubona imishinga yabyo iterwa inkunga.
Charles Mwangi ushinzwe porogaramu muri PACJA, avuga ko icyo nk’impirimbanyi z’ibidukikije bifuzaga muri COP27 ari uko Afurika yafatwa nk’akarere gafite ibyo gakeneye n’ibibazo byihariye. Ibi bizagira umumaro mu kuriha ibyangijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Dukeneye kubona imbaraga nyinshi zishyirwa mu gutera inkunga ikigega cy’ibyangijwe n’imihindagurikire y’ibihe”.
Impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore, Dr. Mela Chipondi, asanga amafaranga azashyirwa mu kigega cy’ibyangijwe n’imihindagurikire y’ibihe agomba gukoreshwa nk’inkunga aho kuba inguzanyo.
Ati “Gushyiraho kiriya kigega cy’ibyangijwe n’imihindagurikire y’ibihe, nemera ko nta gihugu cya Afurika gishobora kwemera ko kiriya kigega kiza nk’inguzanyo…biramutse bibaye gutyo nabibona nk’akarengane. Aya mafaranga agomba kuza nk’inkunga nta mabwiriza”.
Nubwo iki kigega byavuzwe ko kigiyeho, uburyo kizakora, amafaranga aho azaturuka, uko azatangwa, ntabwo birajyaho, ku buryo bisaba gutegereza izindi nama za COP zikurikira zitezweho ibiganiro bishobora gushyiraho ingamba zituma ayo mafaranga ashobora kugera ku bo akwiye bangirijwe ibintu byabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!