Iyo inama isoje imirimo yayo, hari ababika ayo makarita bakajya bayibukiraho ko bayitabiriye abandi ugasanga barasiganwa bareba ahari ikimoteri hafi aho ngo bazisigemo.
Ibi si ko byagenze mu nama yabereye i Kigali kuwa 6-7 Ukuboza 2022 ya World Circular Economy Forum yigaga ku bukungu burengera ibidukikije, WCEF.
Abitabiriye inama bagera kuri 400 batunguwe n’uko yarangiye basabwa gutanga amakarita yabo kugira ngo asubire aho yavuye azongere gukoreshwa mu zindi nama zikurikira cyangwa akorwemo ibindi.
Inzobere mu ngamba zo gukumira ihumana ry’ikirere n’imicungire y’imyanda muri Minisiteri y’Ibidukikije, Dismas Karuranga, yasobanuye ko kurushaho kurengera ibidukikije bisaba gufata ibikoresho nk’ibyo byakoreshejwe mu nama bikabyazwa mo ibindi.
Karuranga yatanze urugero ko nk’ikarita zatanzwe ziri mu bwoko bw’icyuma, pulasitiki ndetse n’izikozwe mu bipapuro zibasha kongera gukoreshwa mu zindi nama hifashishijwe ikoranabuhanga mu gusiba amazina y’abazikoresheje ubushize hakajyaho andi.
Agira ati “Ibaze abantu bagera kuri miliyoni ebyiri bitabira inama mu Rwanda mu mwaka umwe, aho bajugunya izo karita bahabwa usibye kujya kuzuza ibimoteri gusa .”
Avuga ko ahantu ikimoteri cya Nduba kiri, ubuso bwaho bwakabaye burimo aho abantu bajya gutembera baruhuka nk’uko Nyandungu Eco-Park hubatswe, ariko ngo haracyari urugendo mu kumvisha abantu ko ibyo twita imyanda, bishobora gutunganywa bikavamo ifumbire gakondo igihugu kikava ku gutumiza ifumbire hanze.
Ikindi cyaranze inama ya WCEF yabereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika kitamenyerewe mu zindi zabanje, ni uko nta macupa y’amazi ya pulasitike yaharanzwe, utuyiko dukoroga icyayi twa pulasitike ndetse n’udukombe tunyweshwa inshuro imwe bikunze gutangwa n’amahoteli cyangwa abategura inama, bigakoreshwa n’abitabira iyo bageze igihe cyo gufata amafunguro yoroheje.
Mu Rwanda hari itegeko ribuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe. Ibi byose bigamije kurengera ibidukikije.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!