Iki kigo kivuga ko bitewe kandi n’imvura yabonetse mu gice cya gatatu cya Mata 2022 ubutaka bukaba bwaramaze gusoma, hateganyijwe imyuzure n’inkangu byateza ingaruka zirimo kwangirika kw’imyaka n’ibikorwa remezo cyane cyane ahateganyijwe imvura nyinshi.
Hateganyijwe kandi ingaruka nziza ku bihingwa byihanganira amazi ndetse n’inzuri z’amatungo bizatuma umusaruro ubikomokaho wiyongera.
Ubushyuhe bwo mu Nyanja y’Abahinde buzaba buri ku kigero gisanzwe naho ubwo mu Nyanja ya Pasifika bukaba buri munsi y’ikigero cy’ubushyuhe busanzwe, bikaba biri muri bimwe bizatera imvura iteganyijwe mu karere u Rwanda ruherereyemo hiyongereyeho isangano ry’imiyaga rigenda ryerekeza mu gice cya ruguru cy’Isi.
Biteganyijwe ko muri uku kwezi imvura izakomeza kuboneka mu gihugu ahenshi cyane cyane mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba.
Muri Mata 2022 mu gice cya gatatu cy’ukwezi, ibice byinshi by’igihugu cyane cyane mu ntara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba, n’Umujyi wa Kigali haranzwe n’imvura yabaye nyinshi imyuzure n’inkangu byagize ingaruka kubihingwa, ibikorwa remezo n’ubuzima.
Muri rusange igiteranyo cy’imvura yaguye muri uku kwezi cyari hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi mu gihe k’imyaka myinshi mu bice byinshi by’igihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!