Ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2022, ni bwo hakozwe uwo muganda mu Murenge wa Gahengeri, Umudugudu wa Ruhita hagamijwe kubungabunga ibidukikije.
Ni ibiti bigizwe n’iby’imbuto, ibivangwa n’imyaka n’ibya gakondo, byatewe cyane cyane mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyinawajambo no mu mirima y’abaturage bahaturiye.
Umuyobozi ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe muri Minisiteri y’Ibidukikije, Cyiza Béatrice, yavuze ko bihaye intego yo gutera ibiti miliyoni 36 muri uyu mwaka kuko ibidukikije bifite akamaro ku buzima.
Ati “Ibi biti byatewe ni umusanzu wacu twese mu iterambere rirambye kuko twihaye intego yo gutera ibiti byinshi kandi icyerekezo u Rwanda rufite turifuza kubona imirire myiza mu baturage, kurengera ibidukikije no kugira ubukungu burambye.”
Yongeyeho ko ibi biti bizafasha abaturage kubona amafaranga kuko imbuto zizajya zibafasha mu kugira icyo binjiza no kurya indyo yuzuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko bahisemo gutera ibiti muri aka gace kugira ngo babashe kubona imvura ibafasha mu buhinzi no gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.
Yagize ati "Twahisemo gutera ibiti hano mu kigo kubera ko ahantu hari abana bakenera guhumeka umwuka mwiza no mu nkengero twateye ibiti bivangwa n’imyaka kugira ngo n’umusaruro w’ubuhinzi uziyongere."
“Turashima MTN Rwanda yifatanyije natwe kuri uyu munsi kuko bafasha Akarere kacu byinshi kandi ndanasaba abaturage n’abanyeshuri gufata neza ibiti kandi bikazabagirira akamaro.”
Rukundo Exode, umwe mu bakozi ba MTN Rwanda, yavuze ko basanzwe bafite gahunda yo gukomeza kwita ku bidukikije ari na yo mpamvu bateye ibiti mu gushyigikira umuturage mu iterambere rye.
Yagize ati "Ikigo MTN gihora cyita mu kureba icyafasha kurengera ibidukikije, ni yo mpamvu twifatanyije n’abaturage ba Rwamagana kuko ibi biti bizafasha abana biga hano n’abaturage mu buzima bwabo bityo, babyiteho.”
Bimwe mu bikorwa MTN Rwanda ifasha abaturage bo mu Karere ka Rwamagana harimo gutanga imashini zidoda ku bana batishoboye, gutanga amatungo magufi, guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri no kwita ku bidukikije n’ibindi.























Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!