Iki kigega kizatanga miliyoni imwe y’amadolari [asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda] y’ubufasha mu bya tekiniki kigega cyo kwihutisha gahunda yo gutwara abantu mu buryo butangiza ibidukikije [Green Mobility Facility for Africa (GMFA)].
GMFA itanga ubufasha mu bya tekiniki n’ishoramari bishyigikira abikorera bashaka gushora imari mu bisubizo byo gutwara abantu bitangiza ibidukikije mu bihugu birindwi birimo Kenya, Maroc, Nigeria, Rwanda, Senegal, Sierra Leone na Afurika y’Epfo.
Inkunga ya SEFA izaharurira inzira ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi, gushyiraho umurongo w’ubucuruzi ku bikorera bashaka gushora imari muri uru rwego, gutuma amabanki aguriza imishinga y’ubwikorezi butangiza ibidukikije n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere muri Afurika y’Iburasirazuba, Nnenna Nwabufo, yavuze ko uburyo bwo gutwara abantu butangiza ibidukikije buzafasha abaturage kugera kuri serivisi z’ibanze nk’akazi, uburezi n’andi mahirwe.
Yakomeje avuga ko Banki Nyafurika Itsura Amajyambere irajwe ishinga no kubaka ahazaza harengera ibidukikije bigizwemo uruhare n’abikorera bafite ibisubizo byo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ati “Turizera ko GMFA izagira uruhare ku isoko rya Afurika mu kwihutisha urugendo rugana ku gutwara abantu kutangiza ibidukikije, kugabanya toni zirenga 2,175,000 z’imyuka ihumanya ikirere ndetse no guhanga imirimo ihoraho ibihumbi 19”.
Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’iterambere, Clare Akamanzi, yavuze ko mu minsi iri imbere ibisubizo mu gutwara abantu ndetse n’abashaka gutunga imodoka bizarushaho kwiyongera bigizwemo uruhare no kwaguka kw’imijyi, ubwiyongere bw’abaturage ndetse n’izamuka ry’ubukungu.
Ati “Twishimiye kwakira iyi nkunga ya AfDB. Ibi turabibona ngo gushyigikira imbaraga dushyira mu kwimukira ku bisubizo byo gutwara abantu no gukomeza kubaka ubukungu burengera ibidukikije”.
Mu Rwanda hari imodoka zikoresha amashanyarazi zifashishwa mu gutwara abantu, ziganjemo iza Volkswagen Mobility Solutions Rwanda itanga serivisi zijyanye no gukodesha imodoka binyuze muri serivisi izwi nka “Move”. Hari kandi ibigo nka MTN Rwanda byiyemeje gukoresha imodoka z’amashanyarazi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!