00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bine ku Isi byita ku rusobe rw’ibinyabuzima

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 31 Ukuboza 2022 saa 01:27
Yasuwe :

Mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yigaga ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima iherutse kubera i Montreal muri Canada, u Rwanda rwashyizwe mu bihugu bine ku Isi byashyize ingufu mu kubungabunga no kwita ku binyabuzima biri mu kaga n’ibiri gukendera.

Muri iyi nama yabaye kuva tariki ya 9-17 Ukuboza 2022, u Rwanda rwashimiwe umuhate rugira wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima cyane cyane kwita ku ngagi zo mu misozi.

U Rwanda rwashyize imbaraga zifatika mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima cyane cyane ingagi, aho bigaragara ko ziiyongereye ku rugero rushimishije.

Ibarura ryabaye mu 2016 ryagaragaje ko ingagi mu Rwanda ari 604. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB ruherutse kugaragaza ko mu myaka itandatu ishize, ingagi ziyongereye ku kigero cya 26%

Ibi byagize uruhare rukomeye ku bukungu bw’igihugu kuko imibare ya RDB yo mu 2019 yagaragaje ko miliyoni 498$ u Rwanda rwinjije rubikesha ubukerarugendo, agera kuri 14% ni ukuvuga agera kuri 69 720 000$ yaturutse ku bukerarugendo bushingiye ku ngagi.

RDB kandi igaragaza ko abasura Pariki y’Igihugu y’ibirunga ibamo ingagi bakomeje kuzamuka nyuma y’aho Covid-19 icishije make, ari na ko itanga umusanzu ukomeye mu bukerarugendo bw’u Rwanda, kuko nko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka iyi pariki yinjije miliyoni $ 11.

Umuyobozi ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB, Mutangana Eugène yabwiye The New Times ko uyu ari umusaruro uturuka mu kugira ubuyobozi bwibanda ku guteza imbere kubungabunga ibidukikije.

Ati “Ntabwo tuzahagarikira aha cyangwa ngo duhagarike gutera inkunga imishinga yita ku kubungabunga ibyanya nka za parike, tuzabikomeza kuko dushaka guteza imbere umuryango nyarwanda kuko ibi byose bikorwa mu guharanira imibereho myiza y’abaturage.”

Mu bihe byashize ingagi n’ibindi binyabuzima byari biri mu kaga gakomeye bitewe n’ibikorwa by’ubushimusi, ibyo guhiga, ba rutwitsi bashakaga ubwatsi bwo kuragira, ibyahindutse kuko ubu hari amategeko yashyizweho agamije guhana bene nk’abo.

Bijyana no gufasha imishinga itandukanye y’abaturiye izi pariki aho kujya guhiga inyamazwa bagahabwa amafaranga abateza imbere mu bikorwa byabo bibyara inyungu mu rwego rwo gusaranganya umusaruro ukomoka kuri Pariki z’Igihugu.

Nk’ubu minsi ishize hemejwemo imishinga 18 izatwara miliyoni 512 Frw igamije gushyigikira abaturiye Pariki y’Akagera no kubafasha kwiteza imbere, amafaranga yuzuza miliyari 3 Frw yatewe inkunga imishinga 176 mu turere duturiye iyi pariki kuva mu 2005.

Izi ni ingamba ziyongera kuri gahunda ya Kwita Izina yashyizweho mu kwita abana b’ingagi bavuka buri mwaka hagamijwe gukomeza gusigasira ingagi no kuzitaho ngo zikomeze kororoka.

Mu muhango wo kwita abana b’ingagi uherutse Minisitiri w’Intebe yavuze ko igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi ari uburyo bwo guha agaciro izi nyamanswa zifatiye runini ubukerarugendo rw’igihugu ariko akaba ari na kimwe mu bikorwa bya leta y’u Rwanda byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Mu kwizihiza ibi birori turishimira ko abaturage baturiye pariki bacu bagenerwa 10% by’umusaruro uva muri za pariki. Guverinoma irashishikariza Abanyarwanda cyane cyane abaturiye izi pariki kuzibungabunga.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze kandi ko hari umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bityo abayituriye bakwiriye kuzagishyigikira kugira ngo inyungu itanga zirusheho kwiyongera.

Kugeza ubu u Rwanda rufite hafi kimwe cya gatatu cy’ingagi zibarizwa mu Isi, ziri mu miryango 12 ari yo Agashya, Amahoro, Hirwa, Igisha, Isimbi, Kwisanga, Muhoza, Kwitonda, Noheli, Sabyinyo, Susa na Umubano.

Kugeza ubu ingagi ntizikiri mu nyamaswa zifite ibyago byo kuzimira kuko nyuma y’aho Umushakashatsi w’Umunyamerika, Dr. Dian Fossey, yatangiraga ubushakashatsi kuri izi nyamaswa akavuga ko nta gikozwe, izi ngagi zizaba zazimiye bitarenze mu 2000, u Rwanda rwashyizemo imbaraga , uyu munsi ari zimwe mu nyamaswa zifite icyizere cyo kubaho kurusha uko byahoze.

Imyaka itandatu ishize, ingagi z'u Rwanda zariyongereye kubera kuzibungabunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .