Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye bwagaragaje ko imyanda ikomoka kuri pulasitiki ifata umwanya ungana na 85% mu byangiza ibidukikije cyane cyane imigezi, inyanja n’ibinyabuzima bibamo.
Inteko rusange ya gatanu y’umuryango w’abibumbye yiga ku bidukikije (UNEA 5.2) yabereye i Nairobi muri Kenya, yemeje umwanzuro w’amasezerano mpuzamahanga agamije kurwanya ihumana ry’ibidukikije riterwa n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ni umwanzuro wateguwe n’u Rwanda ku bufatanye na Peru wamurikiwe isi muri Nzeri 2021 ukaba witezweho gushyiraho amasezerano mpuzamahanga azafasha mu guhangana n’ikibazo cy’ihumana rituruka kuri pulastiki gihangayikishije isi.
U Rwanda rumaze gukora byinshi mu gukemura iki kibazo aho mu mwaka wa 2008, rwabaye kimwe mu bihugu bya mbere byari biciye amasashe, naho mu 2019 rwemeza itegeko ribuza ibikoresho bikoze muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ku rundi ruhande, hari abahisemo kunganira igihugu muri urwo rugendo babyaza umusaruro pulasitiki bazikoramo imitako y’ubugeni.
Abanyabugeni b’Icyeza ku Ruhimbi, bakora ibihangano mu bikoresho bya pulasitiki byajugunywe, mu gukomeza gahunda yo kubungabunga ibidukikije ndetse no kubibyaza umusaruro.
Icyeza ku Ruhimbi ni abanyabugeni batatu bishyize hamwe mu myaka itatu ishize, bakora ubugeni bw’amarange, amashusho avuye mu biti n’ibumba.
Mu byo bakora bongereyemo ubugeni bw’imitako ikozwe muri pulasitiki, imyenda, impapuro n’ibindi bifatwa nk’imyanda, bakabivanamo imitako igurwa igatakwa mu nzu.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi w’Icyeza ku Ruhimbi, Usanase Aime Sandrine Sachala, yavuze ko guhura na pulasitiki ku nzira aba ari imari bahuye nayo, ndetse kuyitora aba ari umusanzu batanze w’isuku no kurinda ibidukikije.
Yagize ati “Ibintu byose dusanze byatawe ntabwo tubicaho ahubwo turabitora kuko aba ari imari kuri twe, hari ni gihe tubitumiza bakabituzanira aho biba byajugunywe, tuba dukuyeho bimwe mu byangiza ibidukikije.”
Yakomeje agira ati “Kuba wareba ubwiza bw’igihangano ku rundi ruhande gifite umusanzu cyatanze muri sosiyete, ni ibintu twatekerejeho cyane, tureba ibintu byari kutwangiza tukabibyaza umusaruro.”
Uyu munyabugeni asobanura ko kugira ngo imyanda ya pulasitiki ivemo ibihangano bizima, yifashisha ‘Colle’ cyangwa ‘super glue’ kugira ngo ya pulasitiki ibashe gufata ku mwenda cyangwa igiti bakozemo umutako ariko nanone gifite igisobanuro cyimbitse.
Aba banyabugeni bakorera muri Incubation Center i Masaka, bahamya ko ubu bwoko bw’ubugeni bwakiriwe neza n’ababagana yaba aho bakorera ndetse n’ibihangano biri mu iduka rya Art-Rwanda Ubuhanzi ku Kimihurura.
Usanga bagurisha ibihangano byabo ku mafaranga ari hagati y’ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 100 Frw bitewe n’ingano yabyo.
Uretse kuba bibagirira akamaro nk’abanyabugeni, batanga akazi ku bantu babashakira ibyo bikoresho byajugunywe byiganjemo ibya pulasitiki nk’ amacupa, amapine n’ibindi.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!