Ni ibyagarutsweho mu nama y’iminsi itatu iri kubera i Kigali, igamije kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye ku baturage baturiye ibice by’imisozi ya Afurika, hagamijwe kubungabunga ibidukikije.
Abenshi mu bayitabiriye ni abaturage baturutse mu bihugu bitandukanye, bahagarariye amakoperative abungabunga ibidukikije akanabibyaza umusaruro mu bucuruzi.
Niyonsaba Jean De Dieu, uhagarariye koperative ihinga ikawa mu karere ka Kirehe, Koakaki, yashimiye ARCOS Network aho imaze kubageza mu bijyanye no kubahugura no kubungura ubumenyi ku kubungabunga imisozi bahingaho.
Ati “Dushimira cyane ARCOS kuko twagize aho tuva n’aho tugera ndetse mbasha kubwira n’itsinda rinini turi hamwe ahangaha ko nibakomeza gukorana na ARCOS tuzagera kuri byinshi.”
Niyonsaba yavuze ko iyi koperative yatangiye gukorana na ARCOS Network yeza toni 73 z’ikawa muri 2017, ariko ubu bakaba bageze ku musaruro ungana na toni 400. Bamaze no gutera ibiti 300 000 bivangwa n’imyaka, hagamijwe kubungabunga ibidukikije.
Wabule Irene walimbwa wo muri Uganda, ahinga imigano ifasha mu kurwanya isuri. Yavuze ko na we yiteze iterambere ryisumbuyeho nyuma yo gukorana na ARCOS amaranye nayo igihe gito.
Ati “Nzishimira cyane gukorana no kujya mu muryango ARCOS, kuko ukurikije ibyo bavugiye hano, bakorana n’imiryango myinshi.”
ARCOS Network ni umuryango uharanira kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu bihugu bihurira mu muhora wa Albert (Albertine Rift).
Umuyobozi wa ARCOS Network , Dr. Sam Kanyamibwa yasezeranyije abitabiriye iyi nama ko ARCOS Network yiteguye gufatanya n’ibihugu bya Afurika mu kubungabunga imisozi yawo.
Ati “Ni na yo mpamvu no muri iyi nama turimo kuganira ukuntu ibikorwa by’imiryango y’abaturage koko yabungabunga ibidukikije ntibishingire kuvuga gusa ngo harimo kwiteza imbere.”
Yabasabye kandi kwimakaza gukora ibibateza imbere ariko bakanabungabunga ibidukikije.
Ati “Kuko ntushobora kwiteza imbere ku buryo burambye, ibidukikije ari na byo ukuramo uwo mutungo no kugira ngo mwiteze imbere, mutabibungabunze ngo mubifate neza.”
Dr Kanyamibwa yashimiye abafatanyabikorwa ba ARCOS Network barimo Guverinoma y’u Rwanda na Canada’s Climate Action Africa, avuga ko bagize uruhare runini kugira ngo ibi bigerweho.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutaka, amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Kwitonda Philippe yashimiye uruhare rwa ARCOS Network mu kubungabunga ibidukikije, abizeza ubufatanye buhoraho.
Tariki 11 Ukuboza buri mwaka, ARCOS Network yifatanya n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga imisozi. Insanganyamatsiko y’uku mwaka igira iti ”Umugore ashobora kwimura imisozi.“
Kuva uyu muryango watangira mu myaka 27 ishize, washyize imbaraga mu kongerera ubumenyi abaturage bo mu bihugu ikoreramo, ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Mu Rwanda umaze gukorana n’imiryango isanga 30 000 hagamijwe kubaka ibikorwa biyiteza imbere hanabungwabungwa imisozi n’ibidukikije bindi muri rusange.
Ibihugu byahagarariwe muri iyi nama ni Uganda, Kenya, Tanzania, Sudan y’Epfo, Ethiopia, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Cameroun, Zambia, Lesotho, Malawi, Nigeria, Benin, Maroc ndetse n’u Rwanda rwayakiriye.
Iyi nama yakurikiwe n’imurikabikorwa ryakozwe n’abaturage bayitabiriye, basobanurira abayitabiriye umusaruro w’ibyo bakorera mu ma koperative babarizwamo n’uruhare rw’ibyo bakora mu kubungabunga ibidukikije.






















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!