00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere y’Umujyi wa Kigali ishobora gutuma abaturage bibasirwa n’ingaruka z’imyanda yo mu bwiherero

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 Ukuboza 2022 saa 10:46
Yasuwe :

Uko Umujyi wa Kigali urushaho guturwa cyane kandi imiterere yawo ikaba itoroshya iby’imicungire y’imyanda yo mu bwiherero, bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ndetse bikagira uruhare mu kwangiza imigezi n’ibiyaga hatagize igikorwa.

Abakoresha umusarani w’umwobo n’abafite ividurwa mu buryo bworoshye (septic tanks) mu Mujyi wa Kigali bagera kuri 92%.

Kuba Umujyi wa Kigali uturwa mu buryo bw’ubucucike bwongera umubare w’imisarane n’ibyobo bifata umwanda wo mu bwiherero ubusanzwe uba uvanze n’amazi.

Ayo mazi byoroha ko acengera mu butaka kubera ko Kigali igizwe n’imisozi akazagera aho yivanga n’ayo abantu basanzwe bakoresha ndetse rimwe na rimwe akaruhukira mu migezi nka Nyabugogo, Nyabarongo n’Akagera.

Kuri bamwe bafite imisarani y’imyobo uburyo bw’imicungire y’imyanda ni ugusiba iyuzuye hagacukurwa imishya naho ku nyubako nini ni ukuvidura ikajyanwa kumenwa ku kimpoteri giherereye mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

Nibura buri munsi ahagenewe kumenwa iyo myanda i Nduba hajyanwa metero kibe ziri hagati ya 100 na 120 mu cyobo kidapfundiye.

Ibi na byo ngo bishobora kugira inkurikizi nk’uko umuyobozi wa porogaramu ishinzwe kubungabunga amazi n’imikoreshereze yayo mu cyogogo cy’Ikiyaga cya Victoria, Arsène Mukubwa yabibwiye abanyamakuru, mu mahugurwa yabereye i Kigali, ku wa Kane tariki 8 Ukuboza 2022.

Yagize ati “Mu bindi bihugu aho badafite imisozi nk’iyacu usanga umuntu afite itiyo ijyana amazi mu rugo n’itwara ayakoreshejwe iyajyana mu ruganda rushinzwe kuyatunganya. Ariko twebwe kubera imisozi ubwo buryo bwaba buhenze kubera ko bwakwiyongeraho na pompe zizamura iyo myanda mu gihe tukirwana no kugira ngo abaturage babone amazi ahagije.”

“Nk’imyanda iva i Kigali mu mahoteli n’ahandi, amakamyo ajya kuyimena i Nduba mu cyobo gifunguye. Ni ukuvuga ko imvura iramutse iguye cyangwa byuzuye byameneka bigasubira mu kabande. Usanga rero atari uburyo bwiza bwo gufata imyanda iva mu ngo.”

Yavuze ko ugereranyije n’indi mijyi yegereye amazi, Kigali ari yo yagira inkurikizi ku iyangirika ry’Ikiyaga cya Victoria bivuye ku myanda yo mu bwihero mu gihe yatemba mu migezi nka Nyabarongo n’Akagera ku ruhande rwa Bugesera.

Umuyobozi wa porogaramu ishinzwe kubungabunga amazi n’imikoreshereze yayo mu cyogogo cy’Ikiyaga cya Victoria, Arsène Mukubwa

Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ishinzwe kureberera Icyogogo cy’Ikiyaga cya Victoria, Eng. Coletha Ruhamya, yavuze ko iyo imyanda ivuye mu bwiherero idafashwe neza ngo isukurwe, ngo ya mazi yavuyemo yongere abe meza asubire mu bidukikije, ikibazo kiba ari kinini cyane.

Ati “Indwara z’impishwi ni ho ziva ugasanga za leta zirakoresha amafaranga menshi mu kuvura inzoka abana n’abantu bakuru. Ikindi niba WASAC igiye gusukura amazi yo gukoresha usanga ikoresha imiti myinshi kubera ko yanduye cyane.Bigira n’ingaruka ku giciro cy’amazi kuko yatanzweho amafaranga menshi. Hari n’aho biba bidashoboka ko amazi yakoreshwa hakitabazwa andi masoko kubera ko byananiranye kuyasukura.”

Uruganda rutunganya imyanda yo mu musarane rwitezweho ibisubizo

Porogaramu yo kubungabunga amazi n’imikoreshereze yayo mu cyogogo cy’Ikiyaga cya Victoria (Integrated Water Resources Management: IWRM)ireba ibihugu bitanu birimo byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda, Kenya, Tanzania, u Burundi na Uganda.

Yagiyeho mu rwego rwo gushyiraho imirongo ngenderwaho mu kubungabunga Ikiyaga cya Victoria ngo gitange umusaruro ushingiye ku burobyi, ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi.

Eng. Ruhamya ati “Buri gihugu kigira icyo gikora. Ntabwo wakora ku bihugu byegereye ikiyaga gusa mu gihe mu bindi bya kure hari imigezi cyangwa ibiyaga byohereza amazi muri Victoria. Buriya amazi n’ibidukikije muri rusange ntabwo bigira umupaka.”

“Nyabarongo igera mu Kagera, Akagera kakagera muri Victoria; ikintu icyo ari cyo cyose wakora cyangiza iyi migezi cyakwangiza na Victoria kandi birahindukira bikatugiraho ingaruka kubera ko duhahirana n’abayituriye. Mu maduka y’i Kigali uhasanga amafi avuye mu Kiyaga cya Victoria, iyo yabuze hitabazwa avuye kure nko mu Bushinwa. Icyo gihe igiciro cyayo kirazamuka kandi twari kubona aya hafi nameze neza kurushaho.”

Muri iyi porogaramu, ku ruhande rw’u Rwanda hemejwe umushinga wo kubaka uruganda rutunganya imyanda yo mu bwiherero uzashyirwa mu bikorwa n’ikigo gishinzwe kureberera Ikiyaga cya Victoria (Lake Victoria Basin).

Ni umushinga watewe inkunga na Banki yo mu Budage, KfW; Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi na Guverinoma y’u Rwanda, ufite ingengo y’imari ya miliyoni 8 z’amayero (arenga miliyari zirenga umunani z’amafaranga y’u Rwanda).

KfW na EU bizatanga miliyoni 7,50 z’amayero naho uruhare rwa leta y’u Rwanda ruzaba rungana na miliyoni 1,21 y’amayero.

Biteganyijwe ko uruganda ruzubakwa ku buso bwa hegitari esheshatu mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, rukazuzura mu 2025. Kuri ubu ibikorwa bikaba bikiri mu nyigo.

Ruzaba rufite ubushobozi bwo kwakira metero kibe 400 buri munsi, bukubye kane ubw’iyoherezwa i Nduba muri iki gihe. Hakurikijwe uko abaturage biyongera n’imyanda bazaba basohora, ruzajya kugira ubushobozi bucye bwo kuyakira mu 2035 n’uko Eng. Mukubwa yabivuze.

Nyuma y’aho ubushobozi bwo kubaka izindi nganda buzaba bwabonetse rukaba rutanga serivisi ku baturage barenga miliyoni 1,8.

Imyanda yose yajyanwaga i Nduba izajya ijyanwa muri urwo ruganda abaturage biyishyurire ikiguzi cyo kuyitwara. Mu bindi biteganyijwe harimo ko ruzajya rukora n’ifumbire ikoreshwa mu buhinzi.

Umukozi wa Minisiteri y’Ibidukikije ushinzwe gukurikiranira hafi iby’imishinga ya Komisiyo y’Icyogogo cy’Ikiyaga cya Victoria, Seth Muhawenimana, yavuze ko uyu mushinga witezweho gukemura ikibazo cy’imyanda yo mu bwiherero mu buryo burambye.

Bamwe mu banyamakuru n'abashinzwe itumanaho mu bigo bifite aho bihuriye n'iby'imicungire y'amazi bahawe amahugurwa n'ubuyobozi bwa Komisiyo ishinzwe kubungabunga icyogogo cy'Ikiyaga cya Victoria kuri porogaramu yo kubungabunga amazi yacyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .