00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka wa 2022 usize u Rwanda rwungutse Pariki mu mujyi rwagati

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 31 Ukuboza 2022 saa 10:22
Yasuwe :

Bwa mbere mu myaka isaga ijana umujyi wa Kigali umaze ubayeho, uwa 2022 uzahora wibukwa nk’uwa mbere wasize uyu mujyi ubonye pariki ya mbere ariyo ya Nyandungu, yatunganyijwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Pariki ya Nyandungu yabaye indoto zahindutse impamo kuva mu myaka myinshi kuva Kigali yagirwa Umurwa Mukuru w’u Rwanda.

Ntabwo umuntu yapfa kwiyumvisha uburyo mu mujyi rwagati hashoboraga kuzura pariki ihuza urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye ndetse ibungabunga ibidukikije ku buryo bwose bushoboka bijyanye n’umubare munini w’abantu bawugenda.

Abagiriwe amahirwe yo kuhagenda, ni pariki yujuje byose bisabwa ku cyanya nyaburanga, kuko n’ingufu zikoreshwamo zikomoka ku mirasire y’izuba. Uhageze asanganirwa n’umwuka uyunguruye n’amajwi y’inyoni z’amoko atandukanye.

Mbere kitaratunganywa igishanga cya Nyandungu cyakorerwagamo ubuhinzi, ubworozi bw’amatungo yaragirwagamo ndetse hari abagikoreshaga nk’ikimoteri cyo kumenamo imyanda, bigatuma cyangirika.

Ku muntu uhaheruka nko mu 2018, ubu ahageze yatungurwa. Ha handi hatagendwaga, hatabonekaga inyamaswa nk’inyoni n’izindi, ubu hahinduwe Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu

Iri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, kiri hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15, kiri ku buso bwa hegitari 121.

Ni umushinga washimwe n’abaharanira kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ku buryo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buherutse gutangaza ko n’ibindi bishanga bitanu biwubarizwamo bigiye gusanurwa.

Uyu mushinga ni umwe mu ikomeye yatangirijwemo isuzuma muri Kigali hagamijwe kureba uko ibishanga byabyazwa umusaruro ndetse bigahindurwa ahantu nyaburanga abantu bashobora kuruhukira nyuma yo kuva ku kazi k’ingume.

Ibi ni urugero rugaragaza ko intego u Rwanda rwihaye yo kwimakaza iterambere rishingira ku ku bungabunga ibidukikije izagerwaho nta nkomyi.

Uretse pariki ya Nyandungu yagezweho, 2022 wabaye umwaka wo gutera intambwe ifatika mu kurengera ibidukikije k‘u Rwanda binyuze mu mishinga n’amasezerano yasinywe.

Muri iyo harimo inama y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i Nairobi muri Kenya yari igamije kwiga ku kurengera ibidukikije aho yemeje umushinga w’u Rwanda na Peru wo guhuza amasezerano yo guca ihumana ry’ikirere riterwa n’ikoreshwa ry’ibikomoka kuri pulasitiki.

Ihuriro ryari rigamije kureba uko hagerwaho ikoresha ry’ingufu risangiwe kandi rigera kuri bose (The Sustainable Energy for All Forum) ryabereye mu Rwanda ku matariki ya 17-19 Gicurasi 2022 ryagaragaje ubushake bukomeye mu kugabanya ubusumbane bw’ikoreshwa ry’ingufu ku batuye Isi.

Mu nama zitandukanye zabereye mu Rwanda ingingo, yavugaga ku kubungabunga ibidukikije ntiyaburaga gukomozwaho kuko iyangirika ryabyo riteza ingaruka zigorana kwirinda.

Nk’iyahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma (CHOGM2022) yabereye mu Rwanda, hanzuwe ko ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, CommonWealth byafataniriza hamwe mu kugera ku ntego z’amasezerano ya Paris agamije kurwanya ihindagurika ry’ibihe.

Uyu mwaka kandi hatewe ibiti miliyoni 36 mu bice bitandukanye by’igihugu, ibiti byari byiganjemo ibya gakondo n’ibihinganwa n’imyaka bifasha mu kurwanya isuri no kuba ubwugamo bw’ibinyabuzima bitandukanye.

Ikigega Ireme Invest cyatangirijwe i Sharm el Sheikh mu Misiri mu nama mpuzamahanga yiga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, COP27 na cyo ni indi ntambwe yatewe kugira ngo iterambere ritangiza ibidukikije rigerweho.

Ni ikigega cyatangijwe na Perezida Paul Kagame gitangirana miliyoni $104, ni ukuvuga asaga miliyari 109 Frw, kizatera inkunga imishinga y’abikorera igamije gufasha u Rwanda kubaka ubukungu burengera ibidukikije.

Umwaka wa 2022 wabaye uwo kureba kure no gukoresha ubumenyi butandukanye mu guhanga imishinga y’ikoranabuhanga ishobora kwifashishwa mu kurengera ibidukikije no kurwanya ihindagurika ry’ibihe mu buryo bworoshye.

Mu bihembo byatanzwe harimo icyahawe Perezida Kagame ku bijyanye na gahunda igihugu cyiyemeje mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe hagendewe ku biteganywa n’amasezerano ya Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe ya NDC n’ibindi.

Pariki ya Nyandungu irimo amoko y'ibiti atandukanye
Pariki Nyandungu irangwa n'amahumbezi ku buryo uwahatembereye avayo yashize umunaniro wose
Pariki ya Nyandungu yaje ari igisubizo ku rusobe rw'ibinyabuzima ndetse no ku bantu baba bashaka kuharuhukira
Inama yigaga ku guhangana n'ihindagurika ry'ibihe yabaye umwanya mwiza k'u Rwanda mu kugaragaza ko ari igihugu cyiza cyo gushoramo imari ku mishinga irengera urusobe rw'ibinyabuzima
Iyo uhageze wibaza niba ari cya gishangwa cyamenwagamo imyanda bikakuyobera kubera ubwiza bwaho
Icyanya cya Nyandungu ni kimwe mu bisubizo byagaragaje ko gusana ibishanga bikavamo ahantu nyaburanga bishoboka
Hatewemo imigano yavanywe mu Bushinwa
Icyanya cya Nyandungu kigizwe n'ibice bitandukanye ndetse harimo imihanda ifasha abatwara amagare kugorora imitsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .