Abakoresha Twitter bagize impungenge nyuma y’amasaha ihagaze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukwakira 2019 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Urubuga rwa Twitter na Tweetdeck rwahuye n’ikibazo cyo kudakora, bikaba byagize ingaruka ku bazikoresha hirya no hino ku Isi.

Urubuga rwemewe rutangirwaho ubufasha na Twitter, rwanditse ko yahuye n’ikibazo ahagana saa kumi n’ebyiri zo mu Bwongereza (ni ukuvuga saa moya z’igitondo z’i Kigali) kuri uyu wa Gatatu.

Ati “Ushobora guhura n’ikibazo mu gutangaza ibintu kuri Twitter (Tweeting), kubona ubutumwa bw’ibyo abantu bashyizeho, cyangwa kubona ubutumwa wandikiranye n’umuntu (DM). Turimo kubikoraho ngo bikemuke bigaruke mu buryo bidatinze”.

Iki kibazo cyagize ingaruka ku bakoresha Twitter hirya no hino ku Isi, biba bibi cyane mu Bwongereza, u Burayi bw’amajyepfo n’ubw’Uburengerazuba, Amerika ndetse n’u Buyapani.

Iki kibazo cya tekiniki cyatumye bamwe mu bakoresha Twitter batabasha kubona ubutumwa bugufi bandikirana ndetse no gushyira amafoto n’amashusho kuri uru rubuga. Hari kandi n’abatabasha gukoresha TweetDeck.

Mu minsi ishize kandi abakoresha Twitter bigeze no kugorwa no kubona serivisi zayo, gusa iki gihe byamaze isaha imwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza