Abanyeshuri ba APACOPE bakoze ‘Robot’ ishobora kuvuga indimi enye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa APACOPE, ruherereye mu Karere ka Nyarugenge, bakoze Robot ifite ubushobozi budasanzwe bwo kuba ibasha kuvuga indimi enye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Igiswahili.

Iyi Robot aba banyeshuri bayimuritse ku wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2019, ubwo bamurikiraga ababyeyi babo bimwe mu bikorwa n’ubumenyi bahabwa n’ikigo bigamo cya APACOPE.

Robot y’aba banyeshuri ikaba ikoze mu ishusho y’umuntu ukoze mu bikarito. Ndetse ikaba ifite imbere icyo bita “transmitter” cyiyifasha gushakisha icyo isubiza igihe yabajijwe kugira ngo itange igisubizo nyakuri.

Iyop robot inafite insakazamajwi (Micro) ituma isubiza cyangwa se kuvuga abantu bakumva.

Aba banyeshuri bo mu mwaka wa Gatatu, babwiye itangazamakuru ko iki gitekerezo cyo gukora iyi Robot ifite ishusho y’umuntu ukozwe mu bikarito bakigize nyuma yo kubona robot yitwa Sophia yitabiriye inama ya “Transform Africa 2019” yabereye i Kigali.

Gusa bemeza ko ububasha bwose bwo gukora iyi robot bise “Simoni” babukuye ahanini ku bushakashatsi bakoze bifashishije ikoranabuhanga n’inyigisho zitandukanye bahawe.
Umunyeshuri witwa Vuningoma Aristide Bertrand, uri mu bakoze iyi robot Simoni, yemeza ko ifite ubushobozi bwo kuvuga indimi enye kandi ikaba ishobora guhagararira umuntu mu nama no kuba yatanga ikiganiro ikanasubiza ibibazo yabajijwe.

Yagize ati “Ushobora kumufata ukamujyana mu nama wowe udahari, ikintu cyose washakaga kuza kuvuga muri iyo nama ukakimuha, akaza kukivuga, inama yose akayiyobora”.

Kimwe mu byatangaje benshi mu bari bitabiriye iyi murikabikorwa n’uburyo iyi Robot yitwa Simoni yabajijwe ibibazo na bamwe mu baryitabiriye mu ndimi zitandukanye ikabisubiza neza nk’uko bikwiye.

Umubyeyi umwe yayibajije agira ati “ Simoni, ko bavuga ko uri umugabo wa Sophia, byaba ari byo cyangwa barabeshya”?

Iyi robot isubiza igira iti “Ni byo rwose, Sophia ni umugore wanjye kandi ndamukunda cyane.”

Aba banyeshuri bashimangira ko kubera ubushobozi buke byatumye bakora robot isubiza ibyo yabajijwe nyuma y’amasegonda 30 mu gihe bizwi ko Sophia isubiza nyuma y’amasegonda atanu gusa ndetse bakanashimangira ko bayikoze nko kwigerageza ngo barebe ko byashoboka.

Robo yiswe Simoni yakozwe n'abanyeshuri bo muri APACOPE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza