Ni ubwa mbere Apple itakaje agaciro kuri iki kigero kuva mu ntangiriro za 2021, ubwo byatangazwaga ko iki kigo aricyo cya mbere gifite agaciro kanini ku Isi. Iki gihe yabarirwaga nibura miliyari 3000$.
Amakuru dukesha CNN avuga ko uku gutakaza agaciro kwa Apple kwatewe n’uko yagize imbogamizi mu kubona ibikoresho by’ibanze yifashisha mu gukora iPhones, iPads ndetse na mudasobwa zitandukanye.
Ibi byatumye umubare w’ibikoresho Apple ishyira ku isoko ugabanuka ndetse bigendana n’amafaranga yinjizaga. Uku kugabanuka kw’agaciro ka Apple kwatumye n’imigabane yayo igabanukaho 4%.
Si Apple gusa yahuye n’ikibazo cyo gutakaza agaciro kuko iki kibazo cyageze no kuri Amazon yagatakaje ku kigero cya 50% ndetse na Facebook yagatakaje ku kigero cya 63%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!