Umuyobozi Mukuru wa Amazon, Andy Jassy, yavuze ko kugabanya abakozi bishingiye ku igenamigambi ry’uyu mwaka ritoroshye bitewe n’ibihe bikomeye by’ubukungu no kuba mu myaka ishize barahaye akazi abakozi benshi.
Abakozi ibihumbi 18 barimo n’abari batangajwe mu Ugushyingo umwaka ushize ko bazabura akazi muri Amazon.
Amazon ifite abakozi barenga miliyoni 1.5, ibintu biyigira ikigo kinini cyigenga cya kabiri gikoresha abantu benshi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma ya Walmart.
Ibigo byinshi by’ikoranabuhanga birimo kurwana no kubungabunga ubucuruzi bwabyo bwashegeshwe cyane nuko ubukungu ku Isi buri gusubira inyuma kandi ibiciro bikazamuka ku rwego rudasanzwe.
Ikigo Meta kibumbiyemo Facebook, Instagram na WhatsApp, mu Ugushyingo umwaka ushize cyatangaje ko kizagabanya 13 ku ijana by’abakozi bacyo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!