00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amazon igiye kugabanya abakozi ibihumbi 18

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 5 Mutarama 2023 saa 11:15
Yasuwe :

Urubuga rwa internet rukorerwaho ubucuruzi, Amazon, kuri uyu wa Gatatu rwatangaje ko rugiye kugabanya abakozi bagera ku bihumbi 18.

Umuyobozi Mukuru wa Amazon, Andy Jassy, yavuze ko kugabanya abakozi bishingiye ku igenamigambi ry’uyu mwaka ritoroshye bitewe n’ibihe bikomeye by’ubukungu no kuba mu myaka ishize barahaye akazi abakozi benshi.

Abakozi ibihumbi 18 barimo n’abari batangajwe mu Ugushyingo umwaka ushize ko bazabura akazi muri Amazon.

Amazon ifite abakozi barenga miliyoni 1.5, ibintu biyigira ikigo kinini cyigenga cya kabiri gikoresha abantu benshi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma ya Walmart.

Ibigo byinshi by’ikoranabuhanga birimo kurwana no kubungabunga ubucuruzi bwabyo bwashegeshwe cyane nuko ubukungu ku Isi buri gusubira inyuma kandi ibiciro bikazamuka ku rwego rudasanzwe.

Ikigo Meta kibumbiyemo Facebook, Instagram na WhatsApp, mu Ugushyingo umwaka ushize cyatangaje ko kizagabanya 13 ku ijana by’abakozi bacyo.

Amazon igiye kugabanya abakozi ibihumbi 18

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .