Ni ubwa mbere iyi sosiyete izaba igize urwunguko ruto mu myaka umunani yose ishize.
Samsung yiteze ko mu mezi atatu ya nyuma ya 2022, amafaranga yinjije nk’inyungu azagera kuri miliyari 3.4 z’amadolari.
Ni igabanuka rizaturuka ku kugabanuka kw’abaguzi no kubura kw’ibikenerwa ngo hakorwe ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za telefone n’ibindi.
Samsung yaherukaga ibihe nk’ibi mu mwaka wa 2014. Icyakora iyi sosiyete yatangaje ko igabanuka ritazamutse cyane nk’uko byari byitezwe bitewe n’ihenda rya telefone ryatewe n’ihenda ry’ibikoresho byifashishwa mu kuzikora.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!