00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu myaka umunani, inyungu ya Samsung igiye kugwa

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 8 Mutarama 2023 saa 06:54
Yasuwe :

Uruganda rw’Abanya-Koreya rukora telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, Samsung, rwatangaje ko mu mezi atatu ya nyuma ya 2022, hitezwe ko urwunguko rwayo ruzagabanukaho 69%.

Ni ubwa mbere iyi sosiyete izaba igize urwunguko ruto mu myaka umunani yose ishize.

Samsung yiteze ko mu mezi atatu ya nyuma ya 2022, amafaranga yinjije nk’inyungu azagera kuri miliyari 3.4 z’amadolari.

Ni igabanuka rizaturuka ku kugabanuka kw’abaguzi no kubura kw’ibikenerwa ngo hakorwe ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za telefone n’ibindi.

Samsung yaherukaga ibihe nk’ibi mu mwaka wa 2014. Icyakora iyi sosiyete yatangaje ko igabanuka ritazamutse cyane nk’uko byari byitezwe bitewe n’ihenda rya telefone ryatewe n’ihenda ry’ibikoresho byifashishwa mu kuzikora.

Inyungu ya Samsung yasubiye inyuma bwa mbere mu myaka umunani ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .