Zipline imaze imyaka itandatu ikorera mu Rwanda, yiteguye gutangira gutanga serivisi zo kugeza ibikoresho byo kwa muganga n’imiti mu mavuriro atandukanye muri Côte d’Ivoire hagamijwe gutabara ubuzima bw’abarwayi.
Ni serivisi icyo kigo gifitemo ubunararibonye nyuma yo kubugeragereza mu Rwanda bigakunda, ubu ikaba igeze ku rwego rwo gutwara n’ibindi bintu bisanzwe ibigeza ku babikeneye mu bice bitandukanye by’igihugu.
Biteganyijwe ko Zipline izubaka ibigo bine hirya no hino muri Côte d’Ivoire, aho drones zayo zizajya zihagurukira zijyana ibikoresho mu mavuriro atandukanye y’icyo gihugu.
Umuyobozi wa Zipline muri Côte d’Ivoire, Donpedro Yamisi, yavuze ko nyuma yo gukorana na Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu, bifuza kuzakomereza serivisi zabo mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, batwara imiti y’amatungo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!