Hakozwe utwuma dupima umwuka tukamenya uko umuntu yanoza imirire ye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Utwuma tubiri dushobora gupima umwuka w’umuntu tukagaragaza uburyo yanoza imirire ye, turimo kumurikirwa mu imurikagurisha ry’ikoranabuhanga CES 2019, mu Mujyi wa Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Utwo dukoresho duto dushobora no kubikwa mu mufuka w’umuntu, Lumen na FoodMarble, umuntu ahuhamo maze kuko dukorana na application ya telefoni, tukamubwira uko igogora rye ririmo kugenda cyangwa uko atakaza ibinure.

Nk’uko BBC yabitangaje ariko, umwe mu mpuguke yavuze ko ikoranabuhanga nk’iri riba rigomba kubanza kwemezwa n’abahanga mu bya siyansi.

Ikoranabuhanga rya Lumen rimaze gukusanyirizwa akayabo ka miliyoni ebyiri z’amadolari, binyuze ku rubuga rwa ‘Indiegogo’.

Uruganda rwacuze aka kuma ruvuga ko gatanga uburyo bwo kugenzura imikorere y’umubiri w’umuntu no mu igogora, igihe ibiribwa bivanwamo intungamubiri.

Umuyobozi w’ikigo cyakoze aka kuma, Dror Cedar yagize ati“Ntabwo ugikeneye kugenekereza ingano y’isukari yari iri mu nyama z’inkoko cyangwa ingufu wakoresheje muri urwo rugendo.”

Yakomeje avuga ko application iri muri telefone izajya igufasha nyirayo gusobanukirwa niba ibinure biri kwiyongera ikagmuha n’amabwiriza yafasha mu kubigabanya. Lumen kandi ngo ifasha uyikoresha kumenya indyo akeneye.

Cedar yanavuze ko Lumen imaze kugeragezwa n’abantu benshi muri Amerika n’ubwo imibare igaragaza urwego ibipimo byayo byizeweho itaratangazwa.

Biteganywa ko Lumen izajya ku isoko mu mpeshyi igura $299, gusa ngo abantu bazayibasha mbere bazishyura $250. Application ya telefoni izajya yishyurwa nayo ariko mu mwaka wa mbere izaba ari ubuntu.

Ubuyobozi butangaza ko kuva FoodMarble yo yashyirwa ahagaragara mu Ukuboza umwaka ushize, imaze gusabwa n’abagera hafi kuri miliyoni.

Lisa Ruttledge wahimbye FoodMarble yavuze ko ingano y’umwuka umuntu ahumeka ishobora kuba ikimenyetso cy’uko afite ibibazo mu igogora.

Umwarimu muri King College London, Kevin Whelan yavuze ko abashakashatsi bake aribo bonyine berekana uburyo bwizewe bwo gupima ibiribwa mu bitaro bashobora kukubwira niba hari ibiribwa ugomba kwirinda.

Lumen ishobora kugufasha kumenya ingano y'ibinure watwitse mu myitozo ngororamubiri
Aka kuma kifashisha gusa gusuzuma umwuka ugahuhamo
Umwuka wonyine utuma akuma kakwereka uko igogora rihagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza