Umuyobozi mukuru w’uru rubuga Devin Nunes, yatangaje ko uru rubuga rutaremererwa gukorera kuri Google Playstore kugira ngo abafite telefone zikoresha Android babashe kurukoresha.
Nunes yatangaje ko uru rubuga rukeneye guhabwa uburenganzira bwo kuboneka kuri Google Play na Apple App kugira ngo rubashe gukora neza no gukwirakwira hose.
Truth Social yakozwe na sosiyete Trump Media & Technology Group (TMTG), ikaba ifite intego yo guhangana na sosiyete zikomeye ziyobora imbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Twitter, Facebook na You Tube.
Izi mbuga zahagaritse inkuta za Trump zimushinja kuzifashisha agakwirakwiza ibihuha no gukongeza urugomo rwatumye abaturage bakorera imyigaragambyo mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku ya 6 Mutarama 2020.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!