Ibicuruzwa byongera ubwiza mu bigurwa cyane n’abanya-Kigali kuri Internet

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Mutarama 2019 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Ibicuruzwa birimo amavuta yo kwisiga n’ibindi byongera ubwiza bw’uruhu biri mu bigurwa cyane kuri internet n’abatuye mu Mujyi wa Kigali.

Imibare yavuye mu igenzura ryakozwe n’Inama mpuzamahnga y’Ubucuruzi (International Trade Council, ITC) igaragaza ko nibura mu mezi atandatu ashize, 39 % by’abanya-Kigali baguze kuri internet ibiciruzwa byongera ubwiza inshuro ebyiri n’eshatu.

Abantu 5% baguze ibyo bicuruzwa nibura inshuro ziri hagati y’esheshatu n’icumi, mu gihe 24 % baguze ibyo bicuruzwa nibura inshuro eshanu.

Igenzura kandi ryagaragaje ko 45% baguze ibiribwa kuri Internet nibura inshuro ebyiri n’eshatu mu mezi atandatu ashize, naho 8 % babigura inshuro ziri hagati y’esheshatu n’icumi.

Ibyuma by’ikoranabuhanga nibyo bigurwa gake kuri internet n’abanya-Kigali, kuko nibura 33% by’abakozweho igenzura bavuze ko bashobora kuzabigura mu mezi 12 ari imbere.

Nubwo uko iminsi ishira kugura ibicuruzwa kuri internet mu Rwanda bigenda bitera imbere ahanini bivuye ku bwiyongere bw’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, ubu bucuruzi buracyari hasi kubera ibiciro ndetse n’icyizere gike bufitiwe n’abaturage.

Umuhuzabikorwa w’ubucuruzi bwo kuri Internet n’ikoranabuhanga muri ITC, Ishami ry’u Rwanda Léonard Mungarulire, yatangarije The East African dukesha iyi nkuru ko abakiliya bakigaragaza ko ibicuruzwa kuri internet biba bihenze.

Yagize ati “Haracyari ibibazo byo gukemura, ikijyanye n’ibiciro ni kimwe muri byo. Abaguzi bavuga ko ibiciro bihanitse ariko n’ubushobozi bwo guhaha buracyari ikibazo.”

Yavuze ko kugira ngo ubwo bucuruzi butere imbere, hakenewe ko ab’amikoro aringaniye bagira ubushobozi buhamye bwo guhaha.

Mu gukomeza guteza imbere ubucuruzi bwo kuri internet, mu Ukwakira umwaka ushize u Rwanda na Alibaba Group, basinyanye amasezerano y’ubufatanye atatu yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

Guverinoma kandi yashyizeho urubuga Irembo rwishyurirwaho serivisi nyinshi za Leta, hatabayeho gusiragira no gutakaza umwanya.

Inama ya Loni ishinzwe ubucuruzi n’iterambere, UNCTAD igaragaza ko ubucuruzi bwo kuri internet ku Isi, bwavuye kuri tiliyari 16 z’amadolari mu 2013, bukagera kuri tiliyari 25 mu 2015.

Ikigo cy’abanyamerika gikora ubujyanama mu micungire y’ibigo, MKinsey cyerekana ko ku mugabane wa Afurika ubucuruzi bwo kuri internet buzaba bwinjiza miliyari 75 z’amadolari mu 2025, zivuye kuri miliyari 16 bwariho mu 2017.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza