Ibigo by’ubucuruzi byibwe miliyari 7Frw mu bitero by’ikoranabuhanga byagabweho mu 2018

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ugushyingo 2018 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko kuva umwaka wa 2018 watangira banki, ibigo by’imari ndetse n’ibikora itumanaho biri mu byagabweho ibitero by’ikoranabuhanga bikibwa miliyari zirindwi z’Amanyarwanda.

Ibijyanye n’ibi bitero n’amafaranga yibwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikubiye mu byagejejwe kuri Komisiyo ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ku wa Mbere.

Umuyobozi Mukuru muri RIB ushinzwe kugenza ibyaha, Jean Marie Twagirayezu, yasobanuye ko abajura bifashishije ikoranabuhanga akenshi bagaba ibitero igihe hari ihererekanywa ry’amafaranga, kwishyura cyangwa bakanyura ku byuma bitanga amafaranga (ATM).

Yakomeje avuga ko ibigo by’ubucuruzi n’abantu ku giti cyabo hari n’ubwo bibasirwa binyuze mu kubinjirira mu makuru (hacking), kwiba imyirondoro no kubatera ubwoba (blackmail).

Mu guhangana n’ubu bujura bugenda bufata indi intera, Twagirayezu avuga ko bashyizeho ikigo gishinzwe gukumira ubujura mu by’ikoranabuhanga ariko kandi hakenewe ibindi bikorwaremezo n’amahugurwa.

Ati “Dukeneye ibikorwaremezo byinshi bidufasha kuvumbura ubu bujura butaraba no kubukumira. Dukeneye kandi gushyiraho ubufatanye n’imikoranire hagati y’ibigo mu rwego rwo kuziba icyuho gishobora kunyurwamo n’abajura bakoresha ikoranabuhanga.”

Nk’uko The NewTimes dukesha iyi nkuru yabyanditse, Twagirayezu yavuze ko bagiye gushyira imbaraga nyinshi mu bukangurambaga no kwigisha abaturage uko bashobora kuvumbura ubu bujura no kubwirinda.

Nubwo ariko ibi byose bishyirwamo imbaraga, imbogamizi ihari ni uko atari ngombwa ko abakora ibi byaha baba bari mu gihugu kimwe n’uwo bibye, ku buryo kubakurikirana bigorana kuko bisaba gukorana n’inzego zibishinzwe mu bihugu babarizwamo.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no guhanga udushya, Ingabire Paula, nawe wari mu Nteko yagarutse ku birebana no kugeza internet henshi mu gihugu, avuga ko nubwo ubu u Rwanda ruri kuri 44% intego ari ukugera ku 100%, kandi bizeye kubigeraho bafatanyije n’abikorera.

Depite Umukobwa Justine we yavuze ko ibikorwaremezo bigamije gutuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ikoranabuhanga bikwiye gushyirwamo imbaraga, kuko usanga hari nk’amashuri afite mudasobwa zidakoreshwa kubera kutagira umuriro w’amashanyarazi cyangwa internet.

RIB igaragaza ko mu 2017 hatanzwe ibirego 80 bifitanye isano n’ubujura bw’ikoranabuhanga ahavugwaga miliyari 2.5Frw zibwe, ni mu gihe mu 2016 hari hatanzwe ibirego 74, abajura bibye miliyari 1.34 z’Amanyarwanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza