Ibyemezo bitatu birimo icyo gushyingirwa byatangiye gutangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ugushyingo 2018 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Abanyarwanda bari bamaze kumenyera gusaba ibyangombwa bitandukanye bifashishije urubuga Irembo ariko bakajya kubifata mu nzego z’ibanze, kuri ubu iki kigo cyatangiye kubitanga mu buryo bw’ikoranabuhanga (e-certificate).

Ku wa 14 Ugushyingo 2018 nibwo Ikigo Irembo ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi, RISA, batangije kumugaragaro itangwa ry’ibyemezo bitatu mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho ubisaba ukabihabwa bitari ku mpapuro zisanzwe (icyemezo kiza ari soft copy).

Ibyemezo bizajya bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga harimo; Icyemezo cy’amavuko, Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye n’Icyemezo cy’uko washyingiwe.

Byatangiye gutangwa nyuma y’igerageza ryahereye mu Karere ka Gasabo ndetse biza kugezwa mu tundi turere twose tw’Umujyi wa Kigali, nyuma yo kugaragara ko ari uburyo bushoboka gukoreshwa ubu byagejejwe mu gihugu hose.

Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Keza Faith, yatangarije IGIHE ko mu 2017 aribwo batangiye igerageza ryo gutanga ibyangombwa hakoreshejwe ikoranabuhanga gusa, igikorwa cyatumye umuturage abona serivisi byihuse kandi atabanje gukora urugendo.

Ati “Gahunda yacu yari uko byihutishwa bikagezwa no mu turere twose, ubu turishimye cyane ko uyu munsi twabigezeho. Ubu mu gihugu hose babasha gutanga ibyangombwa biri mu buryo bw’ikoranabuhanga (e-certificate).”

Yakomeje avuga ko ubu buryo bumaze kugabanya ingendo zisaga ibihumbi 100 zakorwaga n’abaturage bajya gushaka ibyangombwa ku biro by’inzego z’ibanze, uretse kuba bituma bizigama umwanya n’abatanga serivisi bakaba barushaho kuzihutisha.

Ati “Ubu gahunda dufite ni ugukomeza kunoza ubu buryo bwatangijwe, kandi tukarushaho koroshya itangwa rya serivisi ziri ku Irembo ku buryo bidushobokeye mu mpera za 2019 zose zaba zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Keza avuga ko hari icyizere ko ibi bazabigeraho, dore ko inzego bakorana cyane zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iy’Ubutabera ndetse na RISA bigaragara ko zibishyigikiye kandi zifuza ko bikomeza gutera imbere.

Kuva urubuga Irembo rwashyirwaho mu 2015, abagera kuri miliyoni eshanu bamaze kurwifashisha mu gusaba serivisi zirimo; ibyemezo by’amavuko, ibyemezo bya ba mukerarugendo, ibyangombya by’inzira, ibyemezo by’uko batafunzwe, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibindi.

Ni mu gihe abagera ku bihumbi 110 bamaze guhabwa ibyangombwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (e-certificate).

Icyangombwa kizajya gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga ni uku kimeze
Irembo ryorohereje uburyo bwo gusaba serivisi n'ibyemezo bitandukanye bitangwa n'inzego za leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza