Igihombo u Rwanda ruterwa n’ibigo bigikoresha amazina y’imbuga za internet adaherwa n’akadomo ‘rw’

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 Kanama 2019 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Inzobere mu by’ikoranabuhanga zigaragaza ko amazina y’imbuga za internet azwi nk’indangarubuga ari umuyoboro ufasha abantu bayikoresha kugera ku bubiko bw’amakuru zifite.

Amwe mu mazina y’imbuga akunze gukoreshwa mu Rwanda harimo .com, .rw, .net, .info, .org, .tv, .biz n’ayandi.

Imibare y’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA) igaragaza ko mu mazina y’imbuga za internet y’ibigo 8000 bikorera mu Rwanda, hafi 4000 ariyo aherwa na .rw.

Umuyobozi w’Agateganyo wa RICTA, Ingabire Grace, yabwiye itangazamakuru ko mu gihe ibigo byinshi birimo n’iby’abenegihugu bidakoresha .rw, gihomba byinshi birimo ‘kudateza imbere iby’iwacu, amafaranga ajya hanze n’ibindi’.

Yabigarutseho ku wa 7 Kanama 2019 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe ‘Nahisemo .Rw’ bugamije gukangurira Abanyarwanda gukoresha amazina y’imbuga aherwa n’AkadomoRw(.rw) nk’umwimerere w’igihugu.

Ati “Umubare w’ibigo bifite akadomo .rw uyu munsi dufite hafi 4000 naho ibindi bigo bifite amazina y’imbuga ziherwa na .com, .net n’ayandi tukagira agera hafi ku 4200.”
Yakomeje agira ati “Igihombo ku gihugu mu gihe hari ibigo bikoresha .com, .net, .org n’izindi kigera ku madolari icyenda (9$) y’urubuga rumwe ku mwaka. Dufite ibigo bisaga 4000 bikoresha ayo mazina, uramutse ukubye wabona amafaranga ajya hanze. Ntabwo ari ku mazina y’imbuga gusa hari n’ibiciro by’ububiko.”

Mu bigo bigera kuri 4200 bikoresha amazina atari akadomo Rw, usanga byose bitanga nibura amadolari 37800$ buri mwaka, akabakaba miliyoni 34 Frw.

Ingabire yasobanuye ko ikigo kitakoresha izina ry’urubuga ry’amahanga ngo rubure gukoresha n’ububiko bwo mu mahanga.

Ati “Amadolari 9$ wongeyeho ikiguzi cy’ububiko byikubye inshuro zirenga ibihumbi bine. Ayo ni amadolari ajya hanze y’igihugu cyacu twakagombye kuba tugarura hano mu Rwanda.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko gukoresha imbuga ziherwa na .rw bizagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga no kugera ku nzozi igihugu cyihaye zo kugira ukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

RICTA igaragaza ko mu Rwanda ibigo bya Leta byose bikoresha izina ry’imbuga ziherwa na .rw, igisigaye ari ukubishishikariza n’ibigo byigenga n’ibitarafungura imbuga.

Mu Rwanda habarurwa ibigo bisaga ibihumbi 50 bitagira imbuga za internet, byitezweho ko ubu bukangurambaga buzamara amezi atatu buzasiga nabyo bifunguye iza .rw n’izifite ayandi zikaba zahindura.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko gukoresha indangarubuga ya .rw ari ugukundisha abantu ibikorerwa mu Rwanda
Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Gahungu Charles, yavuze ko gukoresha indangarubuga ya .rw ari ingenzi cyane mu iterambere ry'u Rwanda
Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA), Ingabire Grace, yasobanuye uko u Rwanda ruhomba kubera ibigo bigikoresha amazina y'imbuga za internet adaherwa n'akadomo rw
Uhereye ibumoso: Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA), Ingabire Grace; Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n'Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Gahungu Charles
Hatangijwe ubukangurambaga bw'amezi atatu bwitezweho gukundisha abantu gukoresha imbuza za internet ziherwa na .rw

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza