00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikinyarwanda cyashyizwe mu ndimi zikoreshwa muri Google Translate hadakenewe internet

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Mutarama 2023 saa 11:19
Yasuwe :

Google yongereye indimi nshya zo muri Afurika mu zishobora gukoreshwa muri application yayo ifasha mu gusemura izwi nka Google Translate, aho yinjijemo 33, zirimo icyenda zo kuri uyu mugabane.

Ni application ikoreshwa muri telefoni zifashisha uburyo bwa iOS zakozwe n’uruganda rwa Apple, ndetse n’izikoresha Android.

Izi ndimi nshya zongerewemo zirimo Ikinyarwanda kivugwa mu Rwanda no mu bihugu binshi bya Afurika y’Iburasirazuba, Chichewa - ururimi ruvugwa muri Malawi na Zambia - Hausa, Igbo na Yoruba zivugwa muri Nigeria, Sesotho, Xhosa, Zulu na Shona zo muri Afurika y’Epfo.

Muri ubu buryo hari hasanzwemo indimi z’Icyarabu, Swahili na Afrikaans guhera mu 2018, ku buryo indimi zo muri Afurika zishobora gukoreshwa muri Google Translate hadakoreshejwe internet (offline) zahise zuzura 12.

Google yatangaje ko ubu buryo “bufasha ababukoresha guhitamo indimi bashaka, bakabasha guhindura ururimi rwakoreshejwe ku magambo runaka mu gihe hatari internet.”

Kongera izi ndimi bijyana n‘ubushake bwo kongera abakoresha ubu buryo bw’ihindurandimi.

Kugeza ubu ihindurandimi ry’Ikinyarwanda muri Google Translate ntiryizewe, kuko inshuro nyinshi zitanga amagambo yatakaje igisobanuro cyayo n’interuro igata umwimerere n’icyo yashakaga kuvuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .