Imibare y’Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe iby’Umutungo mu by’Ubwenge yo muri Nzeri 2022, igaragaza ko muri uwo mwaka hari hamaze kwandikwa ubuvumbuzi bushya busaga miliyoni 3.15.
Hejuru ya 30% y’ubwo buvumbuzi bushya bwabonetse mu nzego z’ingenzi nk’inganda, imodoka zikoresha amashanyarazi, ikoranabuhanga ryifashishwa n’ibikoresho byo mu nganda n’ibindi.
Ikigo mpuzamahanga gishinzwe umutungo mu by’ubwenge, World Intellectual Property Organisation kigaragaza ko mu mwaka wa 2021, u Bushinwa aricyo gihugu cya mbere ku Isi cyanditse ubuvumbuzi bwinshi kurusha ibindi ku isi.
U Bushinwa bwanditse ubuvumbuzi miliyoni 3.6 mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zandikishije ubuvumbuzi bushya miliyoni 3.3. u Buyapani buza ku mwanya wa gatatu n’ubuvumbuzi bushya miliyoni 2.
Ibi ni ibigaragaza ko u Bushinwa bushobora guca ku bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka iri imbere mu bijyanye n’ubuvumbuzi bushya mu ikoranabuhanga.
Mu kwandika ibicuruzwa bishya bijya ku isoko, ibihugu byo muri Aziya nibyo byihariye isoko ku isonga biyobowe n’u Bushinwa. WIPO ivuga ko ibicuruzwa bishya Aziya yandikishije mu 2021, bingana na 69.7 % by’ibicuruzwa byose bishya byanditswe ku Isi.
Nko mu Bushinwa, honyine handitswe ibicuruzwa bishya miliyoni 9.5 mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziza ku mwanya wa kabiri.
U Bushinwa bwashyize imbaraga mu ikoranabuhanga bihereye mu nzego nyinshi, cyane cyane amashuri, aho abanyeshuri biga ikoranabuhanga na siyansi biyongereye.
Urugero, hagati ya 2000 na 2014 Abanyeshuri b’Abashinwa basoje Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga bavuye ku 359,000 bagera kuri miliyoni 1.65. Ni mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe nk’icyo bavuye ku 483,000 bakaba 742,000.
Ubuvumbuzi bushya niryo shingiro ry’iterambere kuko buri gihe abantu baba bashaka ibishya. Niba ufite telefone ikoresha internet ya 3G, ukeneye ubutaha ifata 4G cyangwa 5G, ibyo byose ntiwabigeraho hatabayeho ubuvumbuzi buzana ibishya.
Niba isi igikeneye imbunda zikoreshwa n’ikiremwamuntu ngo ibihugu bitsinde intambara, hakenewe ubutaha kubona imbunda n’ibisasu byikoresha, cyangwa se bifite ikoranabuhanga ridasanzwe ku buryo bitaba ngombwa gutakaza abantu benshi mu ntambara nk’uko byahoze.
Ibyo byose bisaba ubuvumbuzi bushya, ni yo mpamvu ukurusha ubuvumbuzi bushya, amahirwe ni uko mu minsi iri imbere aba azagukura ku ibere.
Ikinyamakuru cyo mu Buhinde WION mu 2021 cyatangaje ko guhabwa icyangombwa cy’ubuvumbuzi bushya, biba bivuze ko wihariye ubwo buvumbuzi, muri make nta wundi ubufite cyangwa wemerewe kubugira utamuhaye uburenganzira.
Mu gushishikariza ibigo bitandukanye gushyira imbere ubuvumbuzi, u Bushinwa bwashyizeho ibihembo ku bigo byandikishiha ubuvumbuzi bwinshi nko guhabwa uduhimbazamusyi, koroherezwa na Leta, gucibwa imisoro mike n’ibindi.
Sosiyete yo mu Bushinwa ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga, Huawei, iza ku mwanya wa mbere ku Isi mu kwandikisha ubuvumbuzi bushya.
Byose aho bishyira, ni uko mu myaka iri imbere ibigo by’ikoranabuhanga byo mu Bushinwa bishobora kuza imbere mu ruhando mpuzamahanga, bigasimbura ibyo muri Amerika byari bimaze igihe byarigaruriye uwo murongo.
Byatangiye kugaragara aho nko mu mbuga nkoranyambaga icumi za mbere zikunzwe ku isi, harimo ebyiri zo mu Bushinwa nka WeChat na TikTok.
Mu nganda eshanu za mbere zicuruza telefone nyinshi ku Isi, Huawei na Xiaomi zo mu Bushinwa zizamo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!