00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya imibare y’ibanga 10 yakoreshejwe cyane mu 2022

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ugushyingo 2022 saa 08:42
Yasuwe :

Ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, Cybernews cyashyize hanze urutonde rw’imibare y’ibanga yakoreshejwe cyane n’abatuye Isi muri uyu mwaka wa 2022 ndetse kigaragaza ko abenshi bakigira ubunebwe bwo gukora imibare cyangwa ijambo banga rikomeye, bigashyira mu kaga amakuru yabo y’ibanga.

Ikoreshwa ry’umubare w’ibanga rimaze kumenyerwa cyane cyane mu by’ikoranabuhanga kuko ariwo ufasha abantu kubika amakuru yabo ku buryo nta wundi ushobora kuyageraho uretse abazi uwo mubare w’ibanga.

Cybernews yagaragaje ko nubwo abantu bamaze igihe basabwa kugerageza gukoresha imibare y’ibanga ikomeye usanga abenshi bagihitamo gukoresha iboroheye nka ’123456’, kuko wakoreshejwe inshuro zirenga 111 417 muri uyu mwaka wa 2022.

Iki kigo kigaragaza ko imibare y’ibanga yakoreshejwe cyane mu 2022 ari 123456, 12345, password, Usr, 123456789, 1234, 12345678, qwerty, 147258369 na 123.

Iki kigo cyakoze uru rutonde rw’imibare y’ibanga yakoreshejwe cyane nyuma yo kugenzura igera kuri miliyoni 56.

Muri iyi mibare yose igera kuri 4% niyo nibura yari igizwe n’imibare cyangwa inyuguti 12 nk’uko bisabwa n’inzobere mu by’ikoranabuhanga.

Abakoze ubu bushakashatsi bavuze ko igitangaje kurushaho ari uko 15% by’iyi mibare y’ibanga yari igizwe n’inyuguti cyangwa imibare ine mu gihe 48% yari ifite iziri hagati y’umunani na 11.

Cybernews yatangaje ko ubu bunebwe abantu bakigaragaza mu gukora imibare y’ibanga burushaho gushyira amakuru yabo mu kaga ko kuba yajya mu biganza by’abashobora kuyakoresha nabi.

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bavuga ko umubare w’ibanga mwiza ugomba kuba ugizwe n’inyuguti cyangwa imibare 12 kandi zirimo ibimenyetso, inyuguti nto n’inkuru bivanze.

Cybernews yagaragaje ko abantu benshi mu batuye Isi bagikoresha imibare n'ijambo banga byoroshye gutahura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .