Kugira ngo bunganire izi mbaraga, ikigo Smart Africa ku bufatanye na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Innovasiyo batangije Smart Africa Digital Academy (SADA), umushinga ugamije gufasha abanyafurika kubona ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga kugira ngo babashe kubyaza umusaruro isi y’ikoranabuhanga.
Ni umushinga kandi Smart Africa yatangije mu bihugu bya Ghana, Repubulika ya Congo, Côte d’Ivoire na Bénin mu mwaka ushize ndetse biteganijwe ko uyu mwaka ibikorwa byayo bizatangizwa muri Burkina Faso, Sierra Leone, Mali n’ahandi.
SADA imaze gufasha abagera kuri 715 bo mu nzego za leta n’iz’umutekano hamwe n’urubyiruko gukarishya ubumenyi mu masomo anyuranye y’ikoranabuhanga.
Mbere y’uko SADA itangizwa mu Rwanda ku bufatanye bwa Smart Africa na Ministeri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo muri Werurwe 2022, SADA Rwanda yafatanije n’inzego za leta n’iz’abikorera mu guhugura abakora mu nzego z’umutekano.
Ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (Rwanda Management Institute, RMI), SADA yakoreye amahugurwa muri Rwanda Military Academy i Gako mu Burasirazuba na Nyakinama mu Majyaruguru.
Abahuguwe bize byimbitse amasomo kuri mudasobwa, ikoreshwa rya internet (online essentials), umutekano mu by’ikoranabuhanga (cyber security) n’ibindi. Abahuguwe kandi bakoreshwejwe isuzumabumenyi n’ibizamini kugira ngo harebwe ko koko ibyo bize byagize umusaruro.
Muri Mata umwaka ushize, abayobozi bo mu nzego zifata ibyemezo bakoze amahugurwa y’iminsi itatu ku bijyanye n’ububiko bw’amakuru (Data Center) n’ibikorwaremezo byifashishwa mu kubika amakuru kuri murandasi (Cloud). Aya mahugurwa yakozwe ku bufatanye n’ikigo Hewlett Packard Entreprise (HPE).
Abayitabiriye barebeye hamwe ingero z’imikoreshereze ya cloud, ibijyanye no kuyibyaza amafaranga, isoko n’ibindi. Aya mahugurwa yateguwe mu rwego rw’umushinga wa Smart Africa w’amasantere y’amakuru n’ububiko bwo kuri murandasi (Data Centre and Cloud for Africa project), ukaba ugamije guhangana n’imbogamizi zigaragara mu isoko ry’amakuru n’ububiko bwo kuri murandasi muri Afurika maze ufashe gukemura ibisabwa n’impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga.
Muri Nyakanga umwaka ushize, SADA ifatanije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) batangije amahugurwa yisumbuye mu by’itumanaho rishingiye ku ikoranabuhanga, yateguriwe abashinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri zatoranijwe n’ibigo zibishamikiyeho hagamijwe kubatyariza ubumenyi kugira ngo bongere umusaruro.
Abagera ku ijana bize byimbitse amasomo y’ikoranabuhanga atandukanye nka CCNP, CompTIA S+, Mongo DB, Python Programming na Azure 104.
Mu kwezi k’Ukuboza, SADA ku bufatanye n’inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Ministeri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ikigo IEEE n’abandi, yahuguye ba Rwiyemezamirimo bo mu buhinzi (agripreneurs) mu bijyanye no kwihangira imirimo ndetse no guhanga udushya (innovation and entrepreneurial skills).
SADA kandi yafatanyije n’ikigo cy’Ababiiligi, Enabel mu guhuriza hamwe ba Rwiyemezamirimo bafite imishinga iciriritse (startups) bo mu Rwanda n’abo muri Benin mu rwego rwo kwigiranaho (peer learning).
Hateganyijwe kandi amahugurwa ku bazahugura abandi mu bijyanye no kwihangira imirimo ndetse n’amahugurwa yisumbuye ku ikoranabuhanga ku bufatanye n’inzego zinyuranye zirimo ikigo gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB).
Smart Africa ivuga ko intambwe imaze guterwa kugeza ubu igaragaza ko kugabanya icyuho mu bumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga ari ibintu bikwiriye kandi bishoboka cyane cyane iyo habayeho gushyira hamwe.
Iki kigo cyiyemeje gushyigikira u Rwandamu nzira yo kugera ku ntego rwihaye yo gutanga ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga kuri 60% ry’abaturage barwo.
Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula ubwo hatangizwaga SADA mu Rwanda. Yavuze ko uyu mushinga ari ingenzi cyane mu mbaraga u Rwanda rushyira mu guteza imbere ikoranabuhanga ridaheza no kugabanya icyuho mu bumenyi bushingiye kuri ryo.
Umuyobozi wa Smart Africa Lacina Koné na we icyo gihe yashimangiye ko u Rwanda ari icyitegererezo mu gushyigikira ikoranabuhanga, binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo kongerera abarutuye ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!