00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Hamuritswe imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi yahakorewe

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 3 April 2022 saa 05:23
Yasuwe :

Umunyabugeni wo muri Tanzania umenyerewe mu gukora inkuru zishushanyije, Masoud Kipanya yamuritse imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi ikorewe muri icyo gihugu.

Kipanya yavuze ko iyi modoka ari igitekerezo cye bwite cyamutwaye amezi 11 ngo gishyirwe mu bikorwa kinasozwe.

Iyi modoka ifasha mu kurengera ibidukikije yitwa Kaypee Motor, izajya ishyirwa ku muriro amasaha atandatu mbere yo kuyitwara.

Nyuma yaho bigaragaye ko ibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije, ibihugu byinshi biri gushyira imbaraga mu modoka zikoresha amashanyarazi.

Kaypee Motor, ni imodoka ya mbere ikoresha mashanyarazi ikorewe muri Tanzania. Izajya ishyirwa ku muriro amasaha atandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .