TikTok, urubuga nkoranyambaga rutangiye kwigarurira Isi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 19 Ukwakira 2018 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu guhererekanya amafoto n’amashusho nka Snapchat na Instagram zasaga n’izigaruriye Isi, kuri ubu urubuga TikTok rurasa n’urugiye kuzikura mu byicaro.

Uru rubuga rwashinzwe n’Ikigo ByteDance rukoreshwa mu gusangiza abandi amashusho y’ibyo urimo gukora ako kanya (live streaming).

Mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, uru rubuga rwatangiriye mu Bushinwa rumaze kugira abarukoresha basaga miliyoni 500 buri kwezi, bagizwe na 40% bari hanze y’iki gihugu.

Rurusha abantu Twitter ifite abasaga miliyoni 335, ndetse rugenda rusatira Instagram ikoreshwa n’abagera kuri miliyari imwe. Izi mbuga zombi ntizemewe mu Bushinwa.

TikTok izwi nka Douyin mu Bushinwa yamaze gukura mu byicaro imbuga zizwi cyane muri iki gihugu zirimo; Tencent, WeChat, Weibo na Youku; kuko ikoreshwa n’abasaga miliyoni 150 ku munsi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Sensor Tower cyo muri Amerika bwagaragaje ko mezi atatu ya mbere ya 2018, uru rubuga rwaciye agahigo ko kuba ariyo porogaramu yashyizwe muri telefoni za iPhone nyinshi kuko yamanuwe [download] inshuro miliyoni 45.8.

CNN ivuga ko ByteDance ifite n’izindi porogaramu zizwi nka Vigo yahoze yitwa Flipagram na musical.ly ikoreshwa mu kuririmba.

Mu gukora TikTok bashyizemo utuntu tw’ingenzi dusanzwe dukoreshwa ku mbuga nka Snapchat, aho umuntu ashobora kwifata amashusho y’amasegonda 15 akayashyira kuri uru rubuga.

Undi mwihariko ni uko uba ufite ubushobozi bwo guhitamo indirimbo ushobora kongera mu mashusho yawe, kugira ngo arusheho kunongera abayareba n’abayumva, ndetse ukongeramo ibindi bintu bitarimo uyafata (special effects). TikTok iri mu ndimi 34.

Kubera uburyo uru rubuga rukomeje kumenyekana, ubwo aheruka mu Bushinwa mu cyumweru gishize, Umuyobozi Mukuru wa Apple, Tim Cook yasuye ByteDance agirana ibiganiro n’abagira uruhare mu mikorere myiza ya TikTok na Douyin.

Hari amakuru avuga ko ByteDance yashinzwe na Zhang Yiming w’imyaka 35 wahoze ari umukozi wa Microsoft, iri mu biganiro na SoftBank ishaka gushoramo agera kuri miliyari 75 z’amadolari.

Ibi bizasiga ByteDance isanzwe ifite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari, iza mu bigo bigitangira bifite umutungo mwinshi nyuma ya Uber.

ByteDance yakoze TikTok ikorera mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa
ByteDance yashinzwe na Zhang Yiming w’imyaka 35 wahoze ari umukozi wa Microsoft

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza