00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twitter yafunze imiryango by’igihe gito

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 08:22
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi by’umwihariko abakora ku cyicaro gikuru cy’Ikigo Twitter Inc gifite urubuga nkoranyambaga rwa Twitter basabwe kuba basubiye iwabo aho iki kigo cyafunze ibiro mu gihe gito.

Ntabwo hasobanuwe impamvu, icyakora ubutumwa bwohererejwe abakozi buvuga ko ibiro by’iki kigo bizaba bifunze kugeza ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022.

Ni itangazo rije nyuma y’amasaha make benshi mu bakozi b’iki kigo barimo gusezera ku kazi nyuma yo guteguzwa na nyir’iki kigo, Elon Musk kongera amasaha y’akazi.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Musk yari yabwiye abakozi be ko kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2022, uzaba ataremera kugendera kuri ayo mabwiriza mashya, yahita asezera ku kazi, gusa ngo akazahembwa amezi atatu adakora.

Ubutumwa bugira buti “Mukomeze gukurikiza politiki y’ikigo, mwirinda kuganira ku mabanga n’amakuru yacyo ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru cyangwa ahandi.”

Inkuru z’Ikigo Twitter Inc zimaze iminsi zishyushye kuva mu kwezi gushize ubwo umuherwe Elon Musk yakiguraga miliyari $44.

Ni izishingiye ku mavugurura mashya n’impinduka uyu muherwe yazanye kandi akomeje gukora, ibintu byatumye benshi mu bari abakozi n’abayobozi bacyo birukanwa, abandi bagasezera ku mirimo yabo.

Elon Musk akomeje gukora amavugurura muri Twitter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .