U Rwanda rwatashye ikigo kizateza imbere abafite ibikorwa bishya by’ikoranabuhanga

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo ifatanyije n’Umushinga w’Abadage wita ku iterambere (GIZ) byatangije ikigo kizwi nka Digital Transformation Center kizafasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mishya y’ikoranabuhanga mu kuyinoza.

Iki kigo cyatashywe kuri uyu wa Mbere, tariki 13 Gicurasi 2019. Giherereye mu nyubako izwi nka Career Center Building mu Murenge wa Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko iki kigo kizajya gihuza abantu benshi bahanga ibishya mu ikoranabuhanga bijyanye n’iterambere no kugabanya ubukene.

Yavuze ko abantu bafite imishinga y’ikoranabuhanga bazajya bakizamo bagafashwa kuyinoza.

Yagize ati “Iki kigo kizajya gihuza abantu bafite ibihangano ariko kizibanda mu gushaka uko ibigo bya leta byakoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere gahunda ziteza imbere abaturage, bazajya bafatanya n’ibigo bya leta mu kureba ngo ni ibihe bibazo bihari hagamijwe guteza imbere abaturage.”

Yakomeje agira ati “Bazajya bahamagara abantu bafite ibihangano bishya bijyanye n’ikoranabuhanga rishobora gufasha ibigo bya leta, abo bantu bazajya babisaba noneho abatoranyijwe bazanwe hano kuko hari umwanya uhagije. Bazajya banahabwa abantu babahugura muri ya mishinga yabo bityo barusheho kuyinoza.”

Muri iki kigo kandi hashyizweho ahantu ho guhangira udushya, gukorera ubushakashatsi, gutangirwa amahugurwa ku kintu runaka n’ibindi.

Umuyobozi wa GIZ mu Rwanda, Bodo Immink, yavuze ko u Rwanda aricyo gihugu cya mbere muri Afurika cyimakaje ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, by’umwihariko Perezida Kagame akaba yarashyize imbere iterambere riryubakiyeho.

Yagize ati “Kugeza ubu ikoranabuhanga urisanga mu ngeri zitadukanye zaba mu buhinzi, mu burezi n’ahandi. Ibi bizakomeza gufasha mu buryo bwihuse mu iterambere ry’u Rwanda.”

Iki kigo cyatashywe mbere y’umunsi umwe ngo u Rwanda rwakire Inama ikomeye y’Ikoranabuhanga ya Transform Africa. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu bakomeye barimo Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné; Visi Perezida wa Banki y’Isi, Makhtar Diop; Umuyobozi Ushinzwe guhanga Ibishya muri Mozilla, Katharina Bochert; Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adesina n’abandi.

Mu Rwanda hatangijwe ikigo kizateza imbere abafite ibikorwa bishya by’ikoranabuhanga
Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko iki kigo kizahuza abantu bahanga ibishya mu ikoranabuhanga
Bodo Immink uharagarariye GIZ mu Rwanda yavuze ko igihugu cyimakaje ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu byo muri Afurika
Ikigo kizwi nka Digital Transformation Center cyatangijwe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo ifatanyije n’Umushinga w'Abadage wita ku Iterambere (GIZ)

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza