Uko DSPA yacyashye inkongi mu biro bya Loni i Kigali mu kanya nk’ako guhumbya

Yanditswe na Iradukunda Samson
Kuya 5 Ugushyingo 2018 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Kuwa Mbere w’iki cyumweru inkongi yibasiye inyubako z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore mu Rwanda ziri mu Mujyi wa Kigali, gusa mukanya nk’ako guhumbya ibyuma bizimya umuriro by’ikigo DSPA, byarayicyashye ntihagira na gato kangirika.

Tariki 29 Ukwakira 2018, wari umunsi w’akazi nk’uko bisanzwe, imirimo igenda neza ku cyicaro cy’iri shami. Ku isaha ya saa saba mu buryo butunguranye habaye inkongi iturutse ku bushyuhe bwinshi mu nsinga z’amashanyarazi akoreshwa muri izi nyubako.

Abakozi bahise bahamagara Polisi y’u Rwanda n’abashinzwe ubutabazi bwishuse muri DSPA, gusa aba bose bahageze basanga nta cyahiye cyangwa icyangiritse kuko utwuma dukumira umuriro twa DSPA twari twacubije iyo nkongi mu masegonda make cyane.

DSPA (Dry Sprinkler Powder Aerosol) ni isosiyeti mpuzamahanga ikora serivisi zo kuzimya umuriro no kuwurinda ikaba yaratangiye gukorera serivisi zayo mu Rwanda mu 2016.

DSPA Rwanda Ltd ihagarariye uruganda rwo mu Buholandi rwitwa DSPA nl muri aka karere. DSPA Rwanda Ltd ikaba yaratangiye gukorera mu bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba ikaba ifite n’umugambi wo gutangira gukorera muri Ethiopie, Sudan, Angola, Gabon na Congo muri Kamena 2019.

DSPA igira umwihariko w’ikoranabuhanga rikoreshwa mu byuma byayo bifite ubushobozi bwo guhagarika inkongi y’umuriro mu masegonda ntigire na kimwe yangiza.

Ibi bikoresho ni utwuma dushobora kwikoresha (automatic fire suppression systems) ndetse n’udukoreshwa n’abantu (manual).

Umwihariko w’ibi bikoresho ndetse n’uw’ikoranabuhanga rya DSPA ni uko bihendutse, byoroheye buri wese kugura, bikaba bito kandi byoroshye gukoresha, biraramba kandi ubuziranenge bwabyo ni nta makemwa.

Ni ibikoresho bikumira umuriro mu kanya nk’ako guhumbya kandi bitagira ingaruka ku buhumekero dore ko ibi byuma bikoze ku buryo bidashobora gutwara umwuka mwiza uhumekwa (oxygen) bitewe n’ikoranabuhanga bikoranye.

Ikindi kandi ntibyangiza ibidukikije kuko nta n’ingaruka bigira ku kayunguruzo k’izuba kazwi nka Ozone.

Umuyobozi Mukuru wa DSPA mu Rwanda, Gatebera John yabwiye IGIHE ko ibi bikoresho bishobora gushyirwa mu ngo z’abaturage cyangwa mu nyubako zikorerwamo imirimo rusange nk’ibitaro, amahoteli, inzu z’ubucuruzi, banki ndetse n’izindi nyubako zose zikoresha amashanyarazi n’ibindi byateza inkongi.

Biraramba kugeza ku myaka 15 ndetse ntibikenera kwitabwaho bihoraho kuko uguze kamwe cyangwa twinshi muri utu dukoresho, ahabwa garanti [guarantee] y’umwaka.

Gatebera avuga ko ibikoresho bya DSPA bikoreshwa n’umuntu (manual) bikoreshwa iyo inkongi yibasiye ahantu runaka mu nyubako, aho ugakoresha akajugunya ahafashwe n’umuriro uhita uzima mu masegonda kandi bikaba nta ngaruka byagira ku buzima bwe.

Gatebera avuga ko n’ubwo inkongi y’umuriro yakibasira inyubako bene yo cyangwa abayikoreramo badahari, bahita babimenya kuko ibyuma bizimya umuriro bishyirwa mu nyubako biba bikoranye ikoranabuhanga rihita ryohereza ubutumwa bugufi (SMS) ndetse na ‘Email’ kuri bo bakaba bahagera bihuse.

Aha ni ku bikoresho byikoresha (automatic) bizimya umuriro isaha iyo ari yo yose impanuka yawo yabera.

Kuki ari ingenzi kugana DSPA?

Mu myaka ibiri DSPA imaze ikorera mu Rwanda, yisunzwe n’ibigo bitandukanye byaba ibya leta cyangwa ibyigenga kubera imikorere yayo yizewe mu kuzimya no gukumira inkongi.

Bamwe mu bakorana na DSPA mu Rwanda, harimo Banki ya Kigali, Ishami ryayo rya Kigali ndetse na Muhanga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women), UNHCR yita ku mpunzi, Rwanda Revenue Authority, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), MTN Rwanda, I&M Bank, Real Contractor, Inyubako ya Kigali Height, RwandaFoam, Epic Hotel Nyagatare n’ibindi bigo.

Harimo kandi sitasiyo za lisansi n’abakora ibijyanye n’ubwikorezi.

Umukanishi umwe mu kigo gikoresha ibyuma bikumira inkongi bya DSPA yabwiye IGIHE ko hari imishinga itatu bakoranamo na DSPA ndetse ko hari indi bateganya kongera ku rutonde rw’imikoranire yabo ngo kuko ibyuma bya DSPA ari byiza cyane.

Yongeraho ko ibyuma byikoresha (automatic fire suppression systems) bya DSPA ari ikintu cyiza cyane kuko mu gihe inkongi yatera mu masaha cyangwa iminsi y’ikiruhuko cyangwa se nta muntu uri mu nyubako, ibyo byuma bihita bikumira inkongi y’umuriro hatagize icyangirika.

Undi mukiliya wa DSPA yavuze ko ‘ibikoresho byayo bihendutse kandi bikaba bikumira inkongi z’umuriro zatera mu buryo bw’impanuka ndetse ashishikariza abantu ku giti cyabo gushaka uko bagana DSPA igakingira ingo zabo impanuka y’inkongi ishobora gutera isaha iyo ari yo yose.

Mu gihe, u Rwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zizaba zifite umuriro w’amashanyarazi, Gatebera yavuze ko iki kigo kiri gukora ibishoboka byose ngo cyegereze abaturage serivisi zacyo vuba, harimo n’abo mu byaro ndetse n’ibindi bigo byose bikorera mu nyubako zifashisha ingufu z’amashanyarazi.

Bwana Gatebera John agira ati “Turasaba Abaturarwanda kutugana kuko ikibazo cy’inkongi tugifitiye igisubizo kirambye, cyizewe kandi gitangwa mu buryo bwihuse. Turasaba ibigo bya leta, ibyigenga, amashuri yaba amato n’amakuru, kaminuza, amavuriro, ibitaro, amabanki, ibigo by’ubwishingizi ndetse n’abaturage ku giti cyabo kwegera DSPA ikabakemurira ikibazo cy’inkongi ndetse bakiyongera ku mubare w’abakiliya bacu bakomeje kwiyongera ku bwinshi uko bwije n’uko bukeye.”

Umuyobozi Mukuru wa DSPA mu Rwanda, Gatebera John yabwiye IGIHE ko ibi bikoresho bishobora gushyirwa mu ngo z’abaturage cyangwa mu nyubako zikorerwamo imirimo rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza