00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ‘Smart Class’ ifasha abanyeshuri bo mu gihugu cyose kubona ubumenyi bungana

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 7 Mutarama 2023 saa 08:23
Yasuwe :

Hambere aha ibikorwaremezo by’amashuri bitaragezwa ku baturage nk’uko bimeze uyu munsi, abanyeshuri benshi bigiraga ahantu ushobora kwereka umwana w’ubu kubimwemeza bikagorana.

Icyo gihe bamwe bize ku buryo bugoranye, abataricaye kuri rukarakara bigiye munsi y’igiti cyangwa se bakandika ku kibaho n’ubundi buzima nk’ubwo.

Uwabashije kuhikura akagera ku iterambere runaka, uyu ni urugero rwiza rwo kugira inama abanyeshuri b’uyu munsi zo gufata neza ibikorwaremezo, gutanga umusanzu mu bakiri kwigira ahadashamaje ndetse n’ubundi buryo bushobora gutuma uburezi burushaho gutera imbere.

Abdul Niyonizeye watangije ikigo Smart Class Ltd, ni umwe mu banyuze muri buriya buzima, aho yize ahantu atabonaga ibikenerwa byose bikwiye umunyeshuri. yarahatanye agerageza kuhikura kigabo.

Kwiga kuri ubwo buryo byatumye ahiga ko naramuka arangije kwiga atazaterera agati mu ryinyo ahubwo azashaka uburyo yashinga urubuga ruzajya ruhuza abanyeshuri bari mu mwaka umwe w’amashuri bakigishwa kandi bigakorwa mu myaka yose. Ni urubuga rwitwa ‘Smart Class’.

Ni ishuri ryo ku ikoranabuhanga rihuriraho abanyeshuri bose ku buryo umwana wo muri Ecole Primaire de Gatovu i Nyabihu ashobora guhurira ku masomo amwe n’uwo mu ishuri rya Kimihurura, Kimironko cyangwa i Rusizi.

Ni gahunda yatangije nyuma yo kubona ko ibigo bitandukanye mu bushobozi aho umwana ashobora kwiga ahantu akadindira atari uko ari umuswa mu gihe undi yiga ku kigo cyiza ku buryo bigaragaza itandukaniro. Smart Class izafasha abana kugendera hamwe ntawe usigaye.

Abanyeshuri bo mu mwaka umwe bashobora guhurira kuri urwo rubuga bagasangira ubumenyi mu gihe umwarimu watoranyijwe aba ari kwigisha agendeye ku mfashanyigisho zateganyijwe na leta, uwacikanwe n’amasomo cyangwa se utumvise neza agahabwa amahirwe yo kubisubiramo.

Abarimu bigisha buri mugoroba kuva saa 18h00 kugera saa 21h00. Ugifungura uru rubuga ubona aho ushobora gukurikirira amasomo ako kanya cyangwa na nyuma kuko bashyiraho (upload) amasomo mu buryo bw’amashusho atarenze iminota irindwi.

Umwarimu asubiramo isomo ryizwe uwo munsi bityo bikabera umunyeshuri amahirwe yo gusubiramo amasomo ku buryo bunoze.

Smart Class yatumye Niyonizeye ajya guhatana mu marushanwa ya Youth Connekt ategurwa na Minisiteri n’Urubyiruko n’Umuco agamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo batandukanye bafite imishinga yimakaza ikoranabuhanga.

Mu cyiciro cy’ikoranabuhanga cy’aya marushanwa Smart Class Ltd ni yo wahize iyindi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali ihembwa agera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi ngo byamuteye imbaraga ku buryo yiteguye kurushaho kunoza umushinga we ibigo hafi ya byose mu gihugu bikazajya bimugana, urugero rwiza rw’urubyiruko ruharanira gutekereza imishinga igira uruhare rufatika mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu bintu bitandukanye.

Kugeza ubu abasaga ibihumbi icumi batangiye gukoresha ubu buryo. Hashyizweho uburyo bugaragaza uko abanyeshuri bitabira ndetse n’uburyo bakurikirana uko mwarimu ari kwigisha.

Niyonizeye ati "Ubu dufite itsinda ry’abantu batandatu bakora ku buryo buhoraho ndetse tumaze gukorana n’abarimu barenga 128 bakora ku buryo bw’ibiraka. Twibanda ku guha akazi urubyiruko kuko ari rwo mbaraga z’ejo hazaza”.

Niyonizeye afite gahunda ko azateza imbere uru rubuga imbere ku buryo ateganya kugirana ubufatanye n’abafatanyabikorwa nk’ibigo by’amashuri atandukanye urubuga rwe rukazajya rufasha abana gusubiramo amasomo atandukanye bityo ireme ry’uburezi rikomeze kuzamuka.

Umushinga wa Smart Class Ltd wahembwe muri YouthConnekt mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .