Ni umushinga Kaminuza y’u Rwanda yatsindiye gushyira mu bikorwa, binyuze mu Kigo cyayo Nyafurika cy’Icyitegererezo cyigisha ibijyanye n’ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho, African Centre of Excellence in Internet of Things, ACEIoT, mu kugabanya umubare w’ubushakashatsi bubikwa mu bitabo bijyanye n’uko abanyeshuri batabona ubushobozi bwo kubushyira mu bikorwa.
Uyu mushinga watekerejwe n’iyi kaminuza hanyuma ujya guhatana mu marushanwa yahuje imishinga 580 yo muri Afurika yategurwa na porogaramu y’u Bwongereza igamije guteza imbere ubushakashatsi bwibanda ku dushya muri Afurika (RISA) kugira ngo izatsinda izaterwe inkunga mu kuyishyira mu bikorwa.
Nyuma y’uko utsinze ndetse RISA ikawemerera inkunga ya y’ibihumbi 326$ ni ukuvuga arenga miliyoni 326 Frw yo kuwushyira mu bikorwa, kuri uyu wa 24 Mutarama 2023 UR yateranyije abo mu nganda, abashakashatsi, abahagarariye abagore, abafite ubumuga n’abandi kugira ngo bamenye ko amahirwe ahari ubundi batangire gutekereza imishinga yabyazwa umusaruro.
Umuyobozi wa ACEIoT, Damien Hanyurwimfura yavuze ko mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga bazatanga amahugurwa ku bantu 40 bazajya bajya kuri iyi kaminuza umunsi ku wundi barimo abafite ubumuga bangana na 13% abagore 33% ndetse n’urubyiruko rungana na 30%.
Ati “Umushinga uzamara umwaka umwe. Dufite intego ko uzarangira tumaze gusubiza ibibazo umunani abaturage bahura na byo umunsi ku wundi twifashishije abanyenganda ndetse na laboratwari dufite hano. Tuzatangirira iri koranabuhanga mu buhinzi kuko ari bwo butunze abantu benshi.”
Kubera ko uyu mushinga uzanaha rugari abanyeshuri barangiza mu bijyanye na AI muri iyi kaminuza, Hanyurwimfura ashimagira ko uzaba umwanya mwiza wo kubahuza n’abo mu nganda bityo bakabona amahirwe yo guhabwa akazi.
Umuyobozi mukuru w’umushinga wo gufasha urubyiruko kwiga imishinga itandukanye mu Ihuriro ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR, Turyashemererwa Jacqueline, yavuze ko abafite ubumuga bakenewe muri uyu mushinga cyane ko urubyiruko rufite ubumuga rwasigaye inyuma mu by’ikoranabuhanga.
Yavuze ko biterwa n’uko imishinga myinshi iba isaba ko abayigiramo uruhare baba barize biba imbogamizi ikomeye cyane ku bafite ubumuga batagize amahirwe yo kwiga agasaba ko imishinga nk’iyi ihugura abantu yakwiyongera bityo n’abafite ubumuga bakabona amahirwe yo kwiteza imbere.
Ati “Ariko hari bake bashoboye muri kaminuza twifuza ko bagira uruhare rukomeye muri uyu mushinga, ibizatuma baba abavugizi ba bagenzi babo basize inyuma, ibizatuma hakusanywa n’ibitekerezo mu kureba uko n’abataragize amahirwe yo kwiga bakwigishwa imyuga bakiteza imbere.”

Umuyobozi ushinzwe uburinganire n’ikoranabuhanga ridaheza muri uyu mushinga (Gender Equality and Social Inclusion), Musanase Christine avuga ko bahisemo gushyira ingeri zose muri uyu mushinga mu kurwanya ihezwa iryo ari ryo ryose, kuko bashaka ko iri koranabuhanga rigera kuri bose mu guhangana n’ubukene.
Yavuze ko bakoranye n’abafatanyabikorwa batandukanye bazafasha ibi byiciro bihezwa kwitinyuka na bo bakumva ko bashoboye ubundi “batange umusanzu wabo mu kwimakaza iterambere rishingira kuri iri koranabuhanga kuko barabishoboye ndetse bazaba bafite n’ababafasha.”
Ubusanzwe intego nyamukuru y’ubushakashatsi ni ugukemura ibibazo abaturage bahura na byo umunsi ku wundi.
Kimwe mu bibazo urwego rw’uburezi ruri guhura na byo muri iyi minsi ni ubushakashatsi abanyanyeshuri bakora bubikwa mu bitabo kuko nta bushobozi bwo kubushyira mu bikorwa buba buhari.
Iri koreshwa rya murandasi ku bindi bikoresho ni kimwe mu bisubizo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage cyane ko nyuma y’umwaka uyu mushinga uzamara hateganyijwe indi nkayo izatuma Abanyarwanda bakomeza kwimakaza iri koranabuhanga, ibizafasha koroshya imirimo.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!