Ni amakuru yatangajwe nyuma y’iminsi WhatsApp ihora iva ku murongo kubera impamvu zitandukanye.
Mu bihugu bitandukanye kandi uru rubuga rujya rukurwa ku murongo nko mu bihe by’amatora cyangwa mu by’imyigaragambyo nk’uko bimaze iminsi muri Iran.
WhatsApp yasabye abantu batandukanye kwitanga kugira ngo hashyirweho indi miyoboro (proxies), izajya ifasha abantu guhanahana amakuru no mu gihe urwo rubuga rwakuwe ku murongo.
Uru rubuga rwatangaje ko ubwo buryo bushya buzajya buba bwizewe kandi bufite umutekano ku makuru yabuhererekanyijweho nk’ibisanzwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!