Yego Innovision Ltd yegukanye igihembo cyo kuzana impinduka mu ngendo muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ugushyingo 2018 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu gutwara abagenzi, Yego Innovision Ltd, cyegukanye ikindi gihembo cyo kuba cyarahanze udushya dutuma ubwikorezi muri Afurika burushaho koroshywa, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iki gihembo cyatanzwe kuri uyu wa Mbere mu Nama yiga ku Ikoranabuhanga kuri uyu mugabane, i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Yego yahigitse ibigo bikomeye nka SqwidNet, Orange, UROS and Tata Communications byahatanaga.

Ni igihembo gikurikira icya porogaramu nziza mu gutwara abantu, Yego Innovision Ltd yegukanye kubera kwifashisha ikoranabuhanga mu gutwara abantu kuri moto (Yegomoto) no mu modoka nto (Yegocabs) yahawe muri AppsAfrica Awards.

Muri ibi bihembo bya AfricaCom Awards, hahembwa ibigo bikomeje kuyobora urugamba rwo kugeza ikonabuhanga no kuriteza imbere ku mugabane wa Afurika. Yego Innovision yahembwe ku rwego rwa serivisi y’umwaka.

Ibigo byatsinze mu bindi byiciro harimo Liquid Telecom itanga serivisi z’itumanaho rya Internet mu bihugu birimo n’u Rwanda, Orange, Econet n’izindi.

Umuyobozi ushinzwe gutegura ibirori muri AfricaCom, Tom Cuthell, yatangaje ko ibi bihembo bigamije gushima ibigo biri kuzana impinduka mu ikoranabuhanga n’itumanaho muri Afurika.

Ati “Nashimishijwe no kubona Yego yegukana igihembo kuko ni ikigo cyazanye agashya kandi bigaragara ko gifite imikorere n’icyerecyezo bitandukanye n’ibimenyerewe mu kwifashisha porogaramu mu gutega ‘taxi’ haba muri Afurika n’ahandi ku Isi. Nifurije Yego gukomeza gutera imbere.”

Andrew Fassnidge washinze AppsAfrica.com awards, yavuze ko Yego ari urugero rwiza rw’ikigo cyazanye serivisi zihindura ibintu mu Rwanda, kigaragaza n’ubushobozi bwo guhindura uburyo bw’ingendo muri Afurika, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubwo yakiraga iki gihembo, Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision, Karanvir Singh, yavuze ko ari ikintu gishimishije.

Ati “Birashimishije guhembwa nka kimwe mu bigo byo muri Afurika byahanze udushya. Turi kugerageza kuba indi Uber. Ikoranabuhanga ryacu ryoroshya ubuzima ku bagenzi, abashoferi, polisi n’urwego rutanga impushya zo gukora taxi.”

“Amahirwe aracyafunguye, intego yacu ikurikira ni ukuzajya tugeza ibiciruzwa mu ngo cyangwa abantu bakenewe nk’abakora amashanyarazi, abakora amazi n’abakora isuku.”

Yego yatangijwe mu Rwanda muri Nzeri 2017, yazanye uburyo bwo kwishyura ingendo kuri moto n’imodoka nto zitwara abagenzi hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi umuntu akishyura bitewe n’urugendo yakoze.

Ibyo kandi bishobora gukorwa bitabaye ngombwa gutanga amafaranga mu ntoki.

Bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya mubazi zikoresha internet izwi nka ICFM (Intelligent Connected Fare Meter), zashyizwe muri ‘taxi voiture’ na moto mu Rwanda, rihuzwa n’ububiko bwa Yego bubamo amakuru arebana n’urugendo, igiciro n’amakuru y’utwaye ikinyabiziga.

Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision, Karanvir Singh, yishimiye igihembo yahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza