Yego Innovision yegukanye igihembo cya ‘App’ yazanye igisubizo mu gutwara abantu muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ugushyingo 2018 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Yego Innovision Ltd itanga serivisi y’ikoranabuhanga ikoreshwa mu gutwara abagenzi kuri moto n’imodoka, yegukanye igihembo cya ‘App’ nziza ikoreshwa mu ngendo muri Afurika.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo iyi sosiyete ibarizwamo Yegomoto na Yegocabs, yahawe iki gihembo cy’uwazanye igisubizo cyiza mu gutwara abantu "Best Mobility Solution", mu muhango ngarukamwaka wo gushima udushya twahanzwe mu ikoranabuhanga rya mudasobwa na telefoni.

Muri gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, porogaramu (apps) zisaga 300 z’ibigo bikorera mu bihugu 39 muri Afurika nizo zahatanaga.

Izi ‘apps’ zari zashyizwe mu byiciro 14, izatsinze zikaba zaratoranyijwe nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe n’akanama kigenga kagizwe n’inararibonye mu itangazamakuru, ishoramari n’ikoranabuhanga.

Yego Innovision Ltd, yahigitse izindi porogaramu zari zatoranyijwe zirimo Flx na LÜLA zo muri Afurika y’Epfo, Ugabus Inc yo muri Uganda na Zoomed yo muri Cameroun.

Andrew Fassnidge, washinze ikigo gitanga ibi bihembo cya AppsAfrica Awards, yavuze ko Yego Innovision ari urugero rwiza rw’uburyo gutwara abantu n’ibintu muri Afurika bishobora guhinduka.

Ati “ Yego ni urugero rufatika rw’uburyo serivisi nshya yatangirijwe ndetse ikageragerezwa mu Rwanda ishobora guhindura mu buryo budasanzwe ubwikorezi muri Afurika, hakoreshejwe ikoranabuhanga mu guhanga imirimo no kwinjiriza ibihugu imisoro.”

Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision, Karanvir Singh, yavuze ko bashimishijwe no kuba bahawe iki gihembo kiri ku rwego rwa Afurika, kandi serivisi iyi sosiyete itanga zoroherejwe abagenzi, abatwara ibinyabiziga na polisi by’umwihariko ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Ati “ Nk’ikigo gifite inzozi nyinshi, intego yacu ikurikiyeho ni ugutangira kugeza ibicuruzwa mu ngo ndetse no kugeza ku babyifuza abakozi barimo; abakora isuku, umuriro w’amashanyarazi n’amazi.”

Yego yatangijwe mu Rwanda muri Nzeri 2017, yazanye uburyo bwo kwishyura ingendo kuri moto n’imodoka nto zitwara abagenzi hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi umuntu akishyura bitewe n’urugendo yakoze kandi bitabaye ngombwa gutanga amafaranga mu ntoki.

Ibi bikorwa hifashishijwe ikoranabuha rizwi nka ICFM (Intelligent Connected Fare Meter) ryashyizwe muri taxi na moto mu Rwanda, ndetse rihuzwa n’ububiko bwa Yego buba burimo amakuru arebana n’urugendo, igiciro n’amakuru y’utwaye ikinyabiziga.

Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision, Karanvir Singh (Ibumoso), yavuze ko mu minsi iri imbere bazatangira gutanga serivisi zirimo kugereza abantu ibyo bahashye mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza