Ni gahunda ije nyuma y’icyizere iki kigo cyatanze muri Nzeri umwaka ushize.
Ni mu mpinduka zagutse zirimo gukorwa, aho abantu bose baba muri gahunda ya YouTube Partner Program (YPP) ituma bishyurwa ku mashusho batangaje, basinya amasezerano mashya nubwo baba batagamije kubyaza amafaranga amashusho yo mu bwoko bwa Shorts.
Ni mu gihe bamaze iminsi babyaza amafaranga uburyo butandukanye bwashyizwe ahabona mu 2021 burimo nka Super Chats, aho abantu bishyura uburyo bwo kuganira banyuze ku mashusho arimo gutambuka, ariko ugasanga butabasha gukora neza nka TikTok.
YouTube yatangaje ko hazabaho gusinya amasezerano mashya, ateganya ibyo umuntu ashobora gushyiraho n’uburyo azajya yishyurwa.
Biteganywa ko abantu bose bari muri YouTube Partner Program bafite kugeza ku wa 10 Nyakanga 2023, bakaba bemeje amabwiriza mashya, bitabaye ibyo, uburyo bwo kwishyurwa bukazahagarikwa, bikazasaba kwinjiramo bundi bushya.
Muri ayo masezerano mashya ni ho harimo uburyo bwo kubyaza amafaranga “Watch Page” na Shorts.
Ubu buryo bwa Shorts buzatangira gukora ku wa 1 Gashyantare, mu gihe Watch Page yo ireba aya mashusho maremare asanzwe ashyirwa kuri YouTube nk’ibiganiro, inkuru mbarankuru cyangwa indirimbo, byishyurirwa bitewe n’uko byarebwe.
Muri ayo masezerano harimo n’umugereka ureba ibijyanye na Super Chats, Super Stickers, na Super Thanks.
Umuntu wamaze kwemeza ibijyanye na Shorts ntabwo bizamusaba kongera kubikora mu masezerano mashya.
YouTube kandi ikomeje kuvugurura uburyo bwo kwinjira muri YouTube Partner Program.
Kimwe mu byahiduwe ni ibisabwa, aho konti kuri YouTube yagombaga kuba yarasuwe amasaha 4,000 mu mezi 12 ashize.
Guhera mu Ukwakira 2022, Shorts zari zimaze kugeza muri ayo masaha.
Icyakora, guhera muri Mutarama 2023 ntabwo ari byo bikigenderwaho nk’uko bigaragara kuri paji igaragaza ibisabwa ngo umuntu yakirwe muri iyi gahunda.
Ubu ugomba kuba ufite ya masaha 4,000 ku mashusho atari mu bwoko bwa Shorts, cyangwa kugira abantu barebye amashusho ya Shorts bagera kuri miliyoni 10 mu minsi 90 ishize.
Ku rundi ruhande, ugomba kuba ufite abantu nibura 1000 bakurikira konti yawe (subscribers).

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!