Abanyeshuri 12 b’intyoza mu guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga bahembwe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Ukuboza 2018 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri 12 biga muri Kaminuza zo mu Rwanda, berekanye ubuhanga mu guhanga ubwirinzi buhamye bwo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bahembwe.

Ni intoranywa mu bagera kuri 400 bitabiriye amarushanwa mu gihugu hose kuva muri Mata uyu mwaka. Umuhango wo kubahemba wabereye i Kigali, ku wa 18 Ukuboza 2018.

Irushanwa ryarebye ku bushobozi bwo kugaba ibitero by’ikoranabuhanga, uko wabyirinda (defending) no kubungabunga umutekano w’ikigo nyuma yo kubimenya (responding).

Abanyeshuri 52 baturutse muri kaminuza 10 nibo bahatanye ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Abitwaye neza bahembwe mudasobwa zatanzwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo n’Ikigo gitanga amahugurwa mu bijyanye n’Umutekano w’Amakuru abitswe mu Ikoranabuhanga (Silensec); telefoni ngendanwa na modem ya internet yihuta ya 4G byatanzwe na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda.

Nyawakira Kevin wiga muri Kaminuza y’Abadiventisiti muri Afurika yo hagati (AUCA) Mudende ni we wahize abandi.

Yabwiye IGIHE ko ‘‘Nariteguye cyane niyo mpamvu nageze ku ntsinzi. Akazi kanjye ni ugusuzuma umutekano w’ibigo nkareba ko nta muntu wabyinjirira mu mabanga.’’

Manzi Muneza Redempta wiga ibijyanye n’Ikoranabuhanga (IT) muri Kaminuza ya Mount Kenya (MKU) ni we mukobwa rukumbi wegukanye igihembo. Yagiriye bagenzi be inama yo kutitinya.

Yatangaje ko ‘‘Ibanga nakoresheje ni ugukorana n’abandi no gukunda ibyo nkora. Mbere twari tuzi ko ibitero by’ikoranabuhanga bibaho ariko nyuma yo guhugurwa byaradufunguye cyane tubona ko dukwiye kubyibandaho. Twumvise agaciro ko kurinda umutekano w’ibikorerwa kuri internet.’’

Abahuguwe bitezweho kubaka urwego ruhamye ruzafasha u Rwanda kugira ubwirinzi butajegajega mu guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA), Innocent Muhizi, yababwiye ko bameze nk’abasirikare bahawe imbunda yo kurinda ubusugire bw’igihugu.

Ati ‘‘Iyo umusirikare afashe imbunda akayikoresha ahungabanya umutekano w’abo yarindaga aba umwanzi, ikigwari n’umwicanyi. Ubumenyi mwahawe ni ingenzi cyane, mufite amahirwe menshi. Mufite igihe nimugikoreshe neza mu kurinda urwego rw’ikoranabuhanga mu gihugu.’’

Mu mwaka utaha, u Rwanda rurateganya gutegura amarushanwa mu bijyanye n’ubwirinzi azahuza kaminuza zose.

U Rwanda ni urwa 76 ku Isi mu bihugu byibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga nkuko byatangajwe na Sosiyete icuruza ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga, Kaspersky.

Umwaka ushize, ubujura bw’ikoranabuhanga bwahombeje Isi miliyari zigera kuri 600 z’amadolari. Hatagize igikorwa bwahombya Isi tiliyari esheshatu mu 2021.

Abanyeshuri 12 bahembwe:

AUCA yihariye abahanga mu kugaba ibitero by’ikoranabuhanga (attacking)

1. Nyawakira Kevin (Yahembwe mudasobwa, telefoni na modem ya 4G)

2. Iradukunda Nickolas (Yahembwe mudasobwa na modem ya 4G)

3. Ishimwe Nelson (Yahembwe mudasobwa na modem ya 4G)

4. Mutsinzi Yves (Yahembwe mudasobwa)

Abiga AUCA banahize abandi mu bwirinzi (defending)

1. Nsengimana Emile (Yahembwe mudasobwa, telefoni na modem ya 4G)

2. Nimbona Davy (Yahembwe mudasobwa na modem ya 4G)

3. Iradukunda N. Olivier (Yahembwe mudasobwa na modem ya 4G)

5. Ininahazwe Dieg (Yahembwe mudasobwa)

Urutonde rusange

1. Nyawakira Kevin AUCA

2. Tuyizere Élysée wa MKU (Yahembwe mudasobwa na modem ya 4G)

3. Niyigena James wa MKU (Yahembwe mudasobwa na modem ya 4G)

4. Manzi Muneza Redempta wa MKU (Yahembwe mudasobwa, telefoni na modem ya 4G)

5. Nsengiyumva Ramadhan wa MKU yahembwe mudasobwa.

Nyawakira Kevin (iburyo) wiga muri Kaminuza y'Abadiventisiti muri Afurika yo hagati (AUCA) ni we wegukanye igihembo nyamukuru
Manzi Muneza Redempta wiga muri Kaminuza ya Mount Kenya ni we mukobwa rukumbi wegukanye igihembo
Abanyeshuri 12 bitwaye neza bahembwe ibikoresho bitandukanye birimo mudasobwa, telefoni ngendanwa na modem za internet yihuta ya 4G
Sosiyete ya MTN Rwanda yahembye abitwaye neza, inizeza kurushaho kwagura imikoranire
Umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Muhizi Bagame Innocent, yahaye abanyeshuri inshingano zo gutyaza ubumenyi mu kubaka ubwirinzi bukomeye
Umuyobozi w’Ikigo gitanga amahugurwa mu bijyanye n’Umutekano w’amakuru abitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga (Silensec), Almerindo Graziano, yashimye ubuhanga abahatanye bafite
Aya marushanwa yitabiriwe na kaminuza zitandukanye mu Rwanda yahuje abanyeshuri barenga 400

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza