Andela yatangiye guhugura Abanyarwanda ku gukora porogaramu za mudasobwa na telefoni

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 Ugushyingo 2018 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Andela yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye guhugura urubyiruko rw’Abanyarwanda ku birebana no gukora porogaramu za mudasobwa na telefone (software).

Andela yashinzwe mu 2014 ifite intego yo gufasha Afurika, kugira abahanga mu ikoranabuhanga, kugira ngo uyu mugabane ubashe gufata indi yakataje muri uru rwego.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Umuyobozi Mukuru wa Andela mu Rwanda, Uwajeneza Clément, yatangarije The New Times ko iyi sosiyete yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda, aba mbere bakaba baratangiye guhabwa amasomo ku gukora ‘software’.

Kuri ubu iyi sosiyete iri kwakira icyiciro cya gatatu cy’abifuza guhabwa aya mahugurwa, mu gihe ibyiciro bya mbere hiyandikishije abagera ku 2000.

Muri bo 52 gusa nibo bemerewe gukomeza, aho nyuma y’ibyumweru bibiri bazamara bategurwa (boot camp), hazatoranywamo bake bazemererwa guhugurwa ku gukora porogaramu za mudasobwa mu gihe cy’amezi atandatu.

Ati “Intego yacu ni uguha ubumenyi byibura Abanyarwanda 500 mu gihe cy’imyaka itanu.”

Ubuyobozi bwa Andela butangaza ko buzakomeza kwakira abashya bifuza guhugurwa, kugeza bageze ku ntego bihaye yo kugira abazi gukora ‘software’ bari hagati ya 500 na 1000.

Bitewe n’uko ariko mu Rwanda ariho ha mbere Andela yatangiye gukorera muri Afurika, hari n’abandi baturutse mu bindi bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Malawi, Tanzania, Zimbabwe na Afurika y’Epfo bakomeje kwiyandikisha.

Uwajeneza avuga ko mu kwemerera abantu kuza guhugurwa na Andela babanza gushishoza, kuko bashaka gutanga ubumenyi bwitezweho gukemura ibibazo byugarije Isi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “Ntabwo byoroshye kwinjira mu bahabwa amasomo yacu. Bisaba gukora cyane, ubwenge ndetse n’ubumenyi mu itumanaho. Kugira ngo wemererwe hari ibisabwa ugomba kuzuza bitubera ikimenyetso ko uzatanga umusaruro kandi ukavamo umuntu uzi gukora ‘software’”.

Uwajeneza wayoboraga ikigo RwandaOnline kibarizwamo Irembo, mbere yo kujya muri Andela avuga ko mu Rwanda hari imbogamizi mu kubona abantu bafite ubumenyi mu gukora porogaramu za mudasobwa, ku buryo ngo n’igihe bubakaga uru rubuga bitabaje abanyamahanga, iki kibazo akaba aricyo iyi sosiyete yifuza gukemura.

Mu bantu bagiye bahugurwa na Andela harimo abakora mu bigo bikomeye nka Microsoft, IBM, KPMG, PwC, MTN, GT Bank, Access Bank na Guinness.

Andela iterwa inkunga n’ibigo birimo Google Ventures, and Spark Google Ventures, Spark Capital na Chan Zuckerberg Initiative, ivuga ko mu myaka itanu iteganya gushora ari hagati ya miliyoni 30-59$ mu bikorwaremezo n’ibikoresho bigamije gutuma abahuguwe babona ubumenyi buhagije.

Umuyobozi Mukuru wa Andela mu Rwanda, Uwajeneza Clément avuga ko intego yabo ari uguha ubumenyi abanyarwanda nibura 500 mu gihe cy'imyaka itanu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza