Facebook yafunze konti zayo hikangwa ko u Burusiya bwakwinjira mu matora ya Amerika

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Ugushyingo 2018 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Facebook yakuyeho zimwe muri konti zayo n’iza Instagram nyuma y’amakuru yahawe n’Urwego rushinzwe Iperereza muri Amerika (FBI), ko u Burusiya bushobora kongera kwivanga mu matora ateganyijwe muri iki gihugu.

Ni icyemezo cyafashwe mu ijoro ryo ku wa Mbere, rishyira ku wa 6 Ugushyingo 2018 ari na wo munsi w’amatora muri Amerika.

Muri aya matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi biteganyijwe ko imyanya 435 ihatanirwa n’Abadepite na 35 y’Abasenateri ndetse na Leta 36 zigatora ba Guverineri.

Aya matora aragaragaza icyizere abaturage bafitiye Donald Trump umaze imyaka ibiri ku butegetsi bitewe n’uko ubwiganze bw’abo mu Ishyaka ry’Aba- Républicains bahanganye n’Aba-Démocrates, bahacana umucyo.

Abadepite batorerwa manda y’imyaka ibiri mu gihe abasenateri bamara itandatu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuyobozi wa Facebook ushinzwe Umutekano mu by’Ikoranabuhanga, Nathaniel Gleicher, yavuze ko “Ku mugoroba wo ku Cyumweru, twamenyeshejwe ibikorwa byo kuri internet byagaragaye ko byaba bifitanye isano n’ibigo byo hanze.”

CNN yanditse ko Facebook yakuyeho konti zayo 30 na 85 Instagram.

Gleicher yavuze ko “Paji nyinshi zifitanye isano n’izi konti ziri mu Gifaransa cyangwa Ikirusiya. Iza Instagram nyinshi ziri mu Cyongereza. Zimwe zibanze ku byamamare, izindi ziganirirwaho ibijyanye na politiki.”

Yijeje ko amakuru ajyanye n’izi konti na ba nyirazo ndetse niba zifitanye isano n’u Burusiya azatangazwa nakusanywa.

Itangazo rihuriweho n’inzego zitandukanye muri Amerika rivuga ko ibijyanye n’imashini zifashishwa mu matora zitinjiriwe ahubwo hakoreshwaga icengezamatwara mu batora.

Rigira riti “Abanyamerika bakwiye kwitondera abanyamahanga n’u Burusiya by’umwihariko, bakomeje kugerageza guhindura ibyiyumviro byabo mu bikorwa bibiba ivangura. Bashobora kubikora basakaza amakuru y’impuha ku bakandida, icengezamatwara ryifashishije imbuga nkoranyambaga n’andi mayeri.”

Raporo nyinshi zakunze kugaragaza ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Amerika, bunafasha Donald Trump kwicara ku butegetsi, ahigitse Hillary Clinton bari bahanganye mu matora ya 2016.

Facebook yafunze konti zayo hikangwa ko hari abakwinjirira mu matora ya Amerika ateganyijwe ku wa 6 Ugushyingo 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza