Instagram yatangiye kurwanya ‘gukunda no gutanga ibitekerezo’ mu buryo bwa baringa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ugushyingo 2018 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rwatangiye kurwanya abakoresha porogaramu (apps), mu gukunda cyangwa gutanga ibitekerezo bikozwe mu buryo bwa baringa, aho ababikora baba bagamije kwiyongerera ubwamamare.

Instagram yatangiye gutahura konti zikoresha izo porogaramu kuko zinyuranya n’ibyo igenderaho, aho ba nyirazo bohererezwa ubutumwa bwo kubaburira ko bahindura umubare w’ibanga kugira ngo bitandukanye na zo.

Ubuyobozi bw’uru rubuga nkoranyambaga buvuga ko abantu bazakomeza gukoresha izo porogaramu bizagira ingaruka kuri Instagram zabo kuko hari bimwe bashobora gukumirwaho.

Uru rubuga nkoranyambaga rwahindutse igikoresho cyifashishwa na bamwe mu byamamare mu kubona umubare munini w’ababakurikira ndetse akenshi bakabihemberwa mu kwamamaza ibicuruzwa bitandukanye.

Mu kuriha abakora ubu buryo bwo kwamamaza, akenshi hagenderwa ku mubare w’abantu bakurikira uwo muntu w’icyamamare ku mbuga za interinet.

Gusa byagaragajwe uko umuntu yaba icyamamare mu buryo bwa baringa. Bumwe mu buryo bukoreshwa bukaba ari ubusaba ababukoresha kuriha amafaranga y’ifatabuguzi buri kwezi kugira ngo bahinduke ibyamamare.

Techcrunch yatangaje ko Instagram ishaka guca intege abayikoresha baha amakuru yabo y’ibanga ajyanye n’uburyo binjira ku rubuga rwa internet ikindi kigo, kikabasha kwinjira muri konti zabo kuko bishobora gutuma igabwaho ibitero by’ikoranabuhanga.

Izi ngamba ngo zigamije gutuma Instagram iba urubuga abantu bahuriraho mu buryo bw’ukuri. Instagram yaguzwe na Facebook mu mwaka wa 2012, ku giciro cya miliyari imwe y’amadolari ya Amerika, abayikoresha ku Isi bamaze kurenga miliyari imwe.

Kuri ubu Instagram ikoreshwa n'abarenga miliyari imwe ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza